Mu birego bishya biri gushinjwa P Diddy , hagaragaye undi wasobanuye neza uburyo uyu muhanzi yabanzaga guhatira umusore agiye gufata kungufu kubanza kumusiga umubiri wose amavuta ya Baby Oil.
Ibi byavuzwe na John Doe wabisobanuye nko gushaka kugaragaza ko P Diddy yabikoraga arimo kwishimisha ubwe nyamara arimo guhohotera undi bahuje igitsina. Uyu mushinja cyaha mushya wa P Diddy yasobanuye ko ibi bamusigaga byatumaga aba nk’inyamaswa ibintu byose akabikora adatekereje.
P Diddy washinze inzu ifasha abahanzi ya Bad Boy Record , arimo kuregwa na John Doe uvuga ko yamuteze umutegeko , akamutera ubwoba , akamusindisha ndetse akanamusambanya amufata amashusho inshuro zirenze imwe. John Doe agaragaza ko P Diddy yamufashe amashusho ubundi akamubwira ko nabivuga azamwica cyangwa akamugirira nabi.
Nk’uko bitangazwa na TMZ , John Doe avuga ko bwa mbere yahuye na P Diddy muri 2007 mu Mujyi wa Las Vegas akora akazi ko gushimisha abantu bakuru. Avuga ko P Diddy yamubwiye ko azamuha akazi ko kubyina ariko agatungurwa no kubona amuzaniye amavuta ya Baby Oil.
Ngo nyuma yo gusiga P Diddy aya mavuta nawe akayisiga, yahitaga ahinduka , agatakaza imbaraga , akamusinziza bityo agakora ibyo P Diddy yamusabaga atabizi. Yavuze ko P Diddy yamusukagaho ibindi bintu umubiri wose bimeze nk’amavuta.
Ibi kandi byatumaga P Diddy akorana imibonano mpuzabitsinda n’abakobwa b’inshuti ze , cyangwa akikinisha cyane ubundi akarangiriza muri bo cyangwa mu kanwa kabo. Igihe ngo yabaga atabishaka P Diddy yamusigaga amavuta ya Baby Oil.
Hejuru yo kumukorera ibyo byose P Didy yari yaramusezeranyije kumugira umuhanzi w’icyamamare ariko ngo birangira ahubwo amushyizeho iterabwoba ry’uko amashusho yamufashe azayashyira hanze ari nabyo byatumye agira imbaraga zo kujya ku murega.
Lisa Bloom uri kuburanira John Doe, yagaragaje ko batazatuza batabonye ubutabera. Ati:” Ntewe Ishema no kuburanira umukiriya wanjye ufite umuhate mwinshi muri iki kirego gishya. Ntabwo tuzatuza tutabonye ubutabera”.
Mu kwitegura P Diddy yavuze atigeze afata ku ngufu uwari we wese.