Advertising

Ruhango: Meya yasezeranyije urubyiruko rurangije ayisumbuye inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga

01/03/25 6:1 AM
1 min read

Akarere ka Ruhango kasezeranyije inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye narwo rwiyemeza kwishyira hamwe rugakora amatsinda agamije ibikorwa by’iterambere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko kimwe n’utundi Turere tw’u Rwanda , nayo ifite hafi Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yo gutera inkunga ibyiciro bitandukanye birimo n’urubyiruko, rurimo n’ururangije amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango , Habarurema Valens avuga ko kugira ngo urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rugaragaze uruhare rwarwo mu iterambere, bikwiye ko rwikuramo ubunebwe rugahera ku gishoro gitoya, rwemererwa mu kigega BDF , hanyuma rukiyegeranya , rukihangira imirimo.

Yagaragaje ko kandi muri buri Karere Leta yashyizemo hafi Miliyari imwe yo gufasha imishinga irimo n’iy’urubyiruko, kandi ko rwiyemeje kuyakoresha Ubuyobozi bwaruba hafi mu kurushakira amasoko no ku rugira inama zo kunoza ibyo bakora.

Yagize ati:”Hano hari amahirwe menshi urubyiruko rwabyaza umusaruro mu gihe rwakwiyemeza guhuza imbaraga, rukagana BDF, rugahabwa inguzanyo ntoya noneho rukishyira hamwe mu matsinda rugakora, niba buri tsinda ry’abantu batoya rihabwa Miliyoni 30 RWF , tukagira nk’amatsinda 30 y’igishoro , ayo mafaranga yagirira akamaro iyi Mirenge n’ahandi tugakora gutyo gutyo”.

Meya kandi yemereye urubyiruko kwegera imirenge Ubuyobozi bw’Imirenge ikarufasha kwiga imishinga yabo no kunoza amatsinda ubundi rukabimumenyesha , nawe akinjira mu buryo babonamo inguzanyo.

Ati:”Abamara kwihuza mwese mwageze mu matsinda , muhite mumenyesha nanjye mbafashe  kugera kuri ayo mafaranga. Nk’ubu iyo mufite itsinda ryakora amandazi ahagije abanyeshuri mwese mwitabiriye Itorero mwariye hano, muba mwinjije amafaranga”.

Urubyiruko narwo rwemereye Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango ko ruzashyira mu bikorwa ibyo rwaganirijweho no gukora cyane kuko ari Indangagaciro yo gukunda Igihugu, kandi rukarushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage, baho rutuye.

Sponsored

Go toTop