Nyuma y’igihe gito M23 iri kugenzura Umujyi wa Goma mu gihe Ingabo za Leta zihugiye mu gutoza insoresore zizaza kuwubohora, UN yasabye ko ikibuga cy’indenge cya Goma gifungurwa byihutirwa kugira ngo gikoreshwe mu nyungu zo kwita ku buzima.
Mu butumwa bwasohotse kuri uyu wa Kabiri UN yasabye ko M23 ifungura ikibuga cy’indenge byihutirwa kuko kiri mu Murwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo akaba ariho hagomba kunyuzwa ibifasha inkomere n’abarwayi ndetse n’ubundi bufasha bugera kubaturage bazahaye.
Bagize bati:”Ikibuga cy’indenge cya Goma ni cyo kinyuzwaho ubutabazi ,kidahari gutabara inkomere, gutambutsa imiti no gufasha abafite ibibazo bitandukanye bagizweho ingaruka n’intambara byagorana”.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Bruno Lemarquis Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa UN muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’umuhuzabikorwa w’Ubutabazi.
Kuri we , inkomere ni nyinshi zikeneye kwitabwaho kimwe n’abandi baturage badafite ubufasha ngo na cyane ko ibikorwa remezo byinshi byangiritse kubera intambara.
Ati:”Biruhutirwa cyane. Abafatanyabikorwa bacu bose barasabwa gukorana imbaraga kugira ngo ubutabazi butangire n’imiti ihagere kuko ibihumbi by’abarokotse barabeshwaho nabyo”.
Icyumweru kirashize Umutwe wa M23 ari wo uyoboye Umujyi wa Goma ndetse.