Umukinnyi Meschack Elia wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakiniraga mu Gihugu cya Switzerland, yamaze kugera mu Bufaransa aho agiye gukinira muri Shampiyona y’aho uzwi nka Ligue 1 nk’intizanyo y’amezi 6 ariko ishobora kugurwa.
Yavuye muri Young Boys yo muri Switzerland yari amazemo imyaka igera kuri 5, ubu akaba agiye gukinira ikipe FC Nantes yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa ( Ligue 1).
Nk’uko amakuru yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere , Meschack Elia wakiniye amakipe atandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo na TP Mazembe kuri ubu yashimangiye ko ari Umukinnyi Mpuzamahanga.
FC Nantes niyo yatangaje ibi , iha ikaze uyu muzayirwa Meschack Elia uzwiho gusatira izamu.
Amakuru avuga ko Meschack yavuye muri Young Boys yo muri Switzerland akajya muri FC Nantes nk’intizanyo y’Amezi atandatu ariko ishobora kugurwa.
Muri Young Boys Meschack yakinnyemo imikino 197 atsindamo ibitego 43. Meschack yakinnye imikino ya nyuma ya EUFA Champions League inshuro 2, ntiyagaragara muri Europa league na Conference League.
Meschack Elia asize Young Boys ku mwanya wa 8 muri Swiss Super League Shampiyona yo muri Switzerland, ikaba inafite umukino uyu munsi ku wa 5 Gashyantare saa 21:00′ irahuramo na Yverdon iri ku mwanya wa 11.
Asanze FC Nantes ku mwanya wa 14 muri Shampiyona ya Ligue 1, ku wa Gatanu tariki 07 Gashyantare ikaba izakina na Brest iri ku mwanya wa 8.