Uganda: Umugabo arimo gushakishwa nyuma yo gusambanya umwana ubana n’ubumuga bwo kutabona

22/05/2024 17:39

Muri Uganda polisi yashyizeho Miliyoni 10 z’Amashiringi  ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma  Dr Lawrrence Eron atabwa muri yombi.

Uyu mwarimu ufite imyaka 35, wigishaga muri kaminuza ya Kyambogo. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 16 ubana n’ubumuga bwo kutabona.

Umwe mu bakozi bakora muri iyo Kaminuza ariko utashatse ko amzina ye atangazwa kubw’umutekano we no kuba atemerewe  kuvugisha itangazamakuru , yavuze ko uyu munyeshuri wigaga ahitwa Sir Apollo kaggwa, Nakisunga, mu karere ka Mukono yafashwe ku ngufu na Dr Eron nyuma yo kuva mu nama yabereye I Nairobi, muri Kenya.

Nk’uko uwabitangaje utashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko uyu munyeshuri ufite ubumuga bwo kutabona yari mu baterwaga inkunga na Royal  Dutch Visio, umuryango usanzwe utera inkunga abana bafite ubumuga  bwo kutabona mu mashuri yisumbuye mu bice byinshi by’igihugu.

Uyu mueyango usanzwe ufatanya na kaminuza ya Kyombogo guhsyira mu bikorwa gahunda zayo.

Amakuru avuga ko ku ya 7 ukwakira 2023, uyu wahohotewe hamwe n’abandi banyeshuri bagiye mu nama i Nairobi. Iri tsinda ryari riyobowe na Dr Eron, uyobora  ishami ryitwa Special Needs and Rehabilitation, muri kaminuza ya kyambogo .

Nyuma y’inama yo ku ya 14 ukwakira, aba  banyeshuri basubiye muri   Uganda mu gicuku maze abakozi ba Kaminuza bari bashinzwe ryo tsinda  bahabwa inshingano yo gucyura bamwe iwabo bakoresheje imodoka  zabo. Aho niho uyu mwarimu yasambanyirije uyu munyeshuri.

Uwatanze amakuru yagize Ati: “Umukobwa umwe yazindutse bukeye bwaho, asanga yasambanyijwe, yahise yihutira kujya ku ishuri, abimenyesha ubuyobozi. Iri shuri  ryaterefonnye ababyeyi b’umukobwa utuye muri Arua (West Nile)”.

Mwarimu Dr Eron yahise afungwa kuwa 23 Ukwakira ariko nyuma aza kurekurwa  atanze ingwate nyuma ahita aburirwa irengero.

Advertising

Previous Story

Umuryango w’umwana uri mubiciwe mu gitero cyo guhirika ubutegetsi bwa RDC bari mu marira

Next Story

Toni Kroos yatangaje igihe azasoreza gukina umupira w’amaguru

Latest from HANZE

Go toTop