Advertising

Rubavu: Umwanda wo kubiryamirwa no kubanyeshuri wavugutiwe umuti

02/10/2024 17:24

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, ku Ishuri rya GS Kanama Catholic mu Murenge wa Kanama ho mu Karere ka Rubavu, habereye umuhango wo guha abana baturutse mu miryango itishoboye Matera , igikapu cyo gutwaramo ibikoresho by’ishuri, ibase , amashuka abiri , isabune, amakaye , inkweto n’ibindi mu rwego rwo guca umwanda no kubafasha kwiga neza.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na UMUNSI.COM batangaje bishimye ibyo bahawe ndetse ko bagiye kubikoresha barwanya umwanda mu bana babo ndetse n’aho baryama dore ko ngo hafi ya bose bararaga hasi.

Bosco Uzayisenga utuye mu Murenge wa Cyanzarwe , Akagari ka Rwangara , Umudugudu wa Nyakabanda ufite umwana witwa Nishimwe Fasilde wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza , yagize ati:” Ikibazo cy’umwanda cyari gihari kuko nta byera ngo de. Ibi baduhaye bigiye kutwunganira kandi turashimira ababiduhaye”.

Undi witwa NIKUZE VESTINE utuye mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwangara , Umudugudu wa Nyakabanda ufite umwana wiga kuri GS Ryabizige mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza yagize ati:”Njyewe narimfite ikibazo cy’amakayi, n’umwambaro w’ishuri ndetse ntana matera bagiraga. Ntabwo twari dufite umwanda cyane ariko uko byari bimeze tugiye gukomerezaho kuko twararaga ku kirago”.

Yakomeje avuga ko agiye kujya agira isuku cyane , akajya amesa amashuka bamuhaye inshuro eshatu mu cyumweru kugira ngo abana be barusheho kuba keza bibafashe no gutsinda mu ishuri”.

Igikundiro Valantine wo mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Rwangara Umudugudu wa Nyakabanda,yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabitayeho abasezeranya ko bagiye kwimakaza isuku. Ati:”Mu rugo hari hari ikibazo cy’uko nta matera twagiraga, amakayi ntabwo yari ahagije, baduhaye Supaneti n’inkweto n’ibindi. Turashimira Akarere katwitayeho kandi ntabwo tuzabatenguha kuko turabifata neza cyane”.

Aba baturage bahuriza ku cyo kugirira isuku ibikoresho bahawe mu rwego rwo kubibyaza umusaruro.

Ku ruhande rw’abana babihawe nabo , bahamije ko amakayi bawe , umwambaro w’ishuri, inkweto n’ibindi birabafasha kwiga neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique yavuze ko batanze ibikoresho birimo Matera , Ibase, inkweto , umwambaro w’ishuri, amakayi n’amakaramu n’ibindi bagamije guca umwanda.

Abana bahawe ibikoresho ni abo mu Mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu yakusanyijwe hifashishijwe inshuti z’umuryango. Mu Murenge wa Kanama Hatangijwe ibikoresho ku bana bagera kuri 500 ku wa 01 Ukwakira naho ku wa 02 igikorwa gikomereza mu Murenge wa Gisenyi ahatangiwe ibikoresho ku bandi banyeshuri 500.

Abana bahawe ubufasha ni abafite imyaka 6 kugeza kuri 12.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Iserukiramuco ry’Umuco n’Ubukerarugendo 2024: Alyn Sano, Bushali na Papa Cyangwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira

Next Story

Iga muri Logic Training Center baguhe ubumenyi bugushyira ku isoko ry’umurimo mu Mezi 3 gusa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Tembera Igihugu cy’imisozi igihumbi

U Rwanda, ni Igihugu cy’imisozi igihumbi, ni igihugu gito, kidakora ku inyanja giherereye muri  Afurika y’Iburasirazuba.   Ni igihugu kizwiho kugira ibyiza nyaburanga byinshi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop