Guinness world Records : Uruhinja rw’umwaka umwe rwaciye agahigo gakomeye ku Isi

28/05/2024 06:04

Umwana w’umwaka umwe wo muri Ghana witwa Ace-Liam Nana Sam Ankrah, yanditse amateka yo kuba umuntu wa mbere muto ushushanya ku isi ku mwaka umwe n’iminsi  152 gusa.

Ni amateka yanditse muri Guinness world Records nk’umunyabugeni w’igitsinagabo muto kurusha abandi bose ushushanya ku isi.

Ubwo iyi nkuru yatangazwaga ubuyobozi bwa World Guinness Record bwahize buti:”ku mwaka  umwe n’iminsi 152, umwana muto Ace-Liam Nana Sam Ankrah ukomoka muri Ghana ni we munyabugeni ukiri muto ku isi.”

Bongeraho bati: “yitabiriye imurikagurisha rye rya mbere ry’itsinda, ryitwa The Soundout Premium Exhibition mu nzu  ndangamurage y’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Ghana, hamurikirwa  ibihangano bye 10 byose byarerekanwe kandi biragurishwa muri byo icyenda byaragurishijwe.”

AceLiam yatangiye kwerekana ko ashishikajwe n’ibikorwa by’ubugeni kuva  afite amezi atandatu  y’amavuko , kuri ubu akaba afite ibishushanyo  birenga 20 yashushanyije.

Ubuyobozi bwa Guinness World Records (GWR) bwavuze ko Ace-Liam akunda kumva irangi ku ntoki ze ashushanya , ku buryo afite ubushobozi bwo kuvanga amarangi neza binyuze mu gushushanya.

Nyina w’uyu mwana usanzwe na we ari umunyabugenzi Chantelle, yatangaje ko yavumbuye impano y’imwana we afite amezi atandatu y’amavuko.

Yagize ati: “igihe yigaga gukambakamba , nashyize hasi igice cy’urupapuro rwagenewe gushushanyaho (Canvas) ngishyiraho irangi bngo akomeze agihugiraho kuko nari mfite akazi nari ndimo gukora.  Yakwirakwije irangi hirya no hino  kuri canvas, maze  icyo gihe akora igihangano cye cya mbere cyiswe the crawl.

Kuva icyo gihe, Ace-Liam  yatangiye gusurwa  cyane n’ibitangazamakuru byo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga , nyuma na madamu wa Perezida wa Repubulika ya Ghana aramusura.

Nyina w’uyu mwana akomeza  asobanura  ukuntu abantu batangiye  gukunda gushushanya, no gukora  ibishoboka ngo avumbure  impano z’abana babo ndetse no kuzibungabunga kugira ngo zaguke.

Chantelle avuga ko umwana we agitangira kwiga kuvuga , yasabye gushushanya aho yahawe urupapuro rwabugenewe agashushanya, yarangiza nyuma  akajya mu nzu ibikwamo ibikoresho agakuramo urundi rupapuro (Canvas) n’amacupa y’irangi agasaba nyina kumupfundurira ubundi agashushanya, yarangiza akabimubwira.

Ngo Ace Liam agira ubushobozi n’ubwitonzi, kuko igishushanyo cye  akibika nyuma y’iminsi ibiri akagisubiraho akanoza neza amarangi , akabona kukirangiza.

Ibishushanyo by’uyu mwana ngo biba bishingiye  ku matsiko no kwiga ibishya byose bishingira ku bintu biba bimwegereye.

Umubyeyi wa Ace Liam ashishikariza abandi babyeyi kujy bagenzura amarangamutima n’ibikorwa by’abana babo  bakiri bato, kuko bishobora kubafasha kuvumbura impano zabo.

Ku bijyanye no kwagura impano ya Liam, Chantelle avuga ko  bagiye kugerageza kongera anahugurwa n’amasomo yamufasha kurushaho kwagura impano ye.

Guinness World  Records (GWR)ni igitabo  gitanga ishusho y’isi yerekana amateka yuzuye ku bintu bitandukanye, bishimishije kandi bitangaje.

Advertising

Previous Story

Espagne iri ku isonga mu kugira abago bafite uruhara ku rusha ahandi kw’Isi

Next Story

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye gusezerera bamwe mu bakinnyi bari mu mwiherero

Latest from HANZE

Go toTop