Advertising

Nyabihu: Umushahara wa mwarimu utumye abarimu basozanya umwaka akanyamuneza

16/06/2024 07:48

Abarezi bo ku Rwunge rw’amashuri ya Gs Jenda mu Karere ka Nyabihu, bahamije ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka kuko ngo basigaye batengamaye bitandukanye na mbere.Bimwe mu byo bashyize ku isonga ni umushahara wa mwarimu wongerewe , bakegerezwa amacungi n’ibindi , byatumye barushaho kunoza akazi kabo neza.

Ibi babitangaje mu kiganiro twagiranye nabo, aho bagaragaje ko bafite amashimwe kuri Perezida wa Repubulika watekereje kuri Mwarimu umushahara ukabasha kuzamurwa.Iyi kandi ngo yabaye imbarutso yo kubakundisha akazi kuri ubu bakaba baramaze kurangiza Porogaramu y’amasomo bagomba kwigisha.

Umurezi witwa Rudatsimburwa Valens , urerera kuri GS Jenda, aho yigisha Isomo ry’Imibare mu mwaka wa Kabiri w’Amashuri yisumbuye, yagaragaje ko kugeza ubu bishimira ubuzima babayemo nk’abarimu kimwe mu byo bavuga ko byabafashije kurangiza ‘Porogaramu’ y’umwaka wa 2023-2024.Yagize ati:”Ibijyanye n’amasomo ibizamini bigeze , porogaramu y’umwaka twarayirangije kare, ikindi mu bijyanye no guhembwa rwose byarakemutse ntabwo ari ibanga kuko mu Karere ka Nyabihu byibura iyo twakerewe nta bwo turenza tariki 25 tutarayabona.Umushahara warazamuwe , mwarimu ari ku rwego nk’urw’abandi bakozi , urebye ku bijyanye n’ubuzima ibibazo tugira n’ink’abandi bakora mu zindi Serivisi”.

Uwitwa Turikumwe Keffa, wigisha Ubumenyi bw’Isi n’Amateka, nawe yunze murya mugenzi we, agaragaza ko kuzamura umushahara wa mwarimu byababereye nk’igisubizo bikabongerera imbaraga ku buryo ku giti cye ngo afite icyo yise ‘Savings’ muri Umwarimu Sacco yitezeho ikintu gikomeye.

Ati:”Urebye ,ibyishimo dufite n’imbaraga twabonye muri uyu mwaka w’amshuri uri kurangira byavuye ku kuba umushahara wa mwarimu warazamuwe, hanyuma n’abana bakaba bitaweho ku rwego rw’uko ntawe ukiva mu ishuri kuri iki kigo. Aka kazi ni keza kuko nkajye ubu mfite ‘Ubwizigame’ [Savings], bugeze hafi kuri Miliyoni 2 ku buryo mu Kuboza ni mfata inguzanyo nzakuramo igikorwa gifatika”.

Umwarimu witwa Augustin wigisha mu Mwaka wa Mbere , Uwa Kane n’uwa Gatandatu, nawe wigisha kuri iki kigo yavuze ko we atuye hafi yacyo, ariko ashima gahunda yashyizweho na Leta yo gucumbikira abarimu baturutse kure ku buryo ngo abona ko byabaye igisubizo kuri GS Jenda.Ati:”Ibintu byadufashije muri uyu mwaka w’amashuri turi gusoza , by’umwihariko harimo gukurikiza gahunda, tukazinduka , abana bagakurikira ndetse tugakoresha amasuzuma bumenyi ku gihe”.

Yakomeje agira ati:”Njyewe ntuye hafi y’ikigo ariko ku baturutse kure, hano hafi hari amacumbi ya mwarimu kandi ari hafi y’ikigo , rero arabafasha kugira ngo bagere ku kazi mu buryo  buboroheye kuko niho baba”.

Umuyobozi w’ikigo cya GS Jenda witwa Maniteze Mediatrice, yahamije ko kuba afite abarezi bishimiye ubuzima babayemo aribyo byabafashije muri uyu mwaka uri hafi gushyirwa ku musozo, agaragaza ko ibyo bagombaga guha abana babibahaye.Yagize ati:”Ibintu bimeze neza, ubu turi mu bihe by’ibizamini nk’uko Leta yabiteguye, yabonye ko bagomba kubazwa neza kugira ngo babasuzume neza niba koko umwana asohotse mu ishuri afite ubumenyi yakagombye kugira.

Mbere y’uko tugera mu bizamini, twaganiriye n’abanyeshuri kugira ngo batubwire ibibazo baba bafite, bagaragaza ko ibyo bakagombye guhabwa babibonye.Ibintu byatumye abarezi bacu barangiza amasomo rero ni byinshi ariko , icya Mbere ; bahembwa neza, bagahemberwa ku gihe, icya Kabiri nta mwarimu ukora urugendo rurerure rumuvunnye, n’abavuye kure hari icumbi rya mwarimu bacumbikirwamo ku buntu, urumva ko ibibatera gukora neza ni byinshi. Ikindi , tugerageza kubafata neza, barahaha ariko amafunguro tukabafasha kuyategurira hano ku Ishuri, ntawe ufite ikibazo cyo kuba ya kumva abangamiwe ku buryo atakuzuza inshingano ze neza”.

Umwe mu barezi twaganiriye

Ubwo Umunyamakuru , yageraga kuri iki kigo, yasanze abanyeshuri bo mu mashuri Makuru batangiye ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024.Ikigo cya GS Jenda cyigwamo n’amanyeshuri b’Inshuke , abo mu mashuri abanza ndetse n’amashuri y’isumbuye [12 Nine Years Basic Education].Ni ikigo giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda , Akagari ka Kabatezi, Umudugudu wa Kagaga.

Previous Story

Rayvanny na Harmonize bashyize urwango hasi bakorana indirimbo – YUMVE

Next Story

Bakundana urudasanzwe! Snoop Dogg n’umugore we bishimiye imyaka 27 bamaze babana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop