Umutoza warwaniye mu kibuga yahawe ibihano
Nyuma y'uko umutoza wa AS Kigali WFC akubise umutoza wa Rayon Sports WFC yafatiwe ibihano Bikakaye.
Ku mukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Reyon sports WFC na AS Kigali WFC tariki ya 24 Mata, AS Kigali igasezererwa, ni bwo Ntagisanimana yakubise urushyi Rwaka Claude washakaga ku musuhuza umukino urangiye.
FERWAFA yahise itumiza abatoza bombi ku wa Gatanu, ibamenyesha ko bagomba kwitaba Akanama gashinzwe Imyitwarire ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024.Amakuru Umunsi.Com yamenye ni uko aba bombi bitabye FERWAFA, ariko babura abagize akanama gashinzwe Imyitwarire ari ko kagombaga kuva mu mizi uko byagenze ngo Ntagisanimana akubite urushyi Rwaka.
Nyuma y’uko ibyo bibaye, kandi AS Kigali igomba gukina na Fatimwa WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa Ga...