Saturday, May 18
Shadow

Author: Kevin Rugirishema

Umutoza warwaniye mu kibuga yahawe ibihano

Umutoza warwaniye mu kibuga yahawe ibihano

Imikino
Nyuma y'uko umutoza wa AS Kigali WFC akubise umutoza wa Rayon Sports WFC yafatiwe ibihano Bikakaye. Ku mukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Reyon sports WFC na AS Kigali WFC tariki ya 24 Mata, AS Kigali igasezererwa, ni bwo Ntagisanimana yakubise urushyi Rwaka Claude washakaga ku musuhuza umukino urangiye. FERWAFA yahise itumiza abatoza bombi ku wa Gatanu, ibamenyesha ko bagomba kwitaba Akanama gashinzwe Imyitwarire ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mata 2024.Amakuru Umunsi.Com yamenye ni uko aba bombi bitabye FERWAFA, ariko babura abagize akanama gashinzwe Imyitwarire ari ko kagombaga kuva mu mizi uko byagenze ngo Ntagisanimana akubite urushyi Rwaka. Nyuma y’uko ibyo bibaye, kandi AS Kigali igomba gukina na Fatimwa WFC mu mukino wo guhatanira umwanya wa Ga...
Sarpongo avuga ko kujya muri APRFC ari impano yahaye umubyeyi we

Sarpongo avuga ko kujya muri APRFC ari impano yahaye umubyeyi we

Imikino
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mufana wari umwe mu bakomeye yarahiriye kuba umufana wa APR FC avuye muri Rayon Sports.Ntabwo byakiriwe neza n’abakunzi benshi ba Rayon Sports aho bavuze ko ibyo yakoze atari byo n’ubundi atayikundaga, abandi bati:"Ni ugushaka amaramuko". Sarpong avuga ko guhindura akajya gufana APR FC ari impano yahaye umubyeyi we kuko akunda APR FC.Ati:"Navuga ko ari impano mpaye umubyeyi wanjye muza bukuru kuko ni umufana wa APR FC. Reka mbisubiremo rwose njye nakurikije amarangamutima kandi nta muntu urwana na yo". Nyuma y'ibyo byose, Ntakirutimana Isaac [Sarpong Nyamirambo], wari umufana ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC yavuze ko ari impano yahaye umubyeyi we kuko ari umukunzi w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.Ibi kandi byakurikiwe ni...
Mu marira menshi Thiago Da Silva yasezeye ku bakunze ba Chelsea

Mu marira menshi Thiago Da Silva yasezeye ku bakunze ba Chelsea

Imikino, Imyidagaduro
Umukunnyi ukomeye wo mu ikipe ya Chelsea ,Thiago Da Silva Emiliano , yahishuye ko atazaguma muri iyi kipe , uyu mwaka w'imikino nurangira. Umunya-Brazil, Thiago Emiliano Da Silva, Ukinira ikipe ya Chelsea izwi nka 'The Blues' , yatangaje ko uyu mwaka w'imikino wa 2023/2024 utazamusiga muri iyi kipe yemeza ko azahita ayivamo nk'uko yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 29 Mata 2024 mu kiniga cyinshi bigatangazwa n'iyi kipe yo mu Mujyi wa London.   Thiago Silva, ufite imyaka 39, agiye gusubira iwabo gukinira ikipe ya Flamengo.Silva yageze muri Chelsea muri 2020 asinye umwana umwe gusa ariko biza kurangira amazeyo imyaka 4 yamubereye imyaka myiza kuri we ndetse no ku ikipe muri rusange n'abafana by'umwihariko. Yagize ati:"Ikipe ya Chelsea isobanuye byinshi kuri njye, nayijemo...
APR FC ikomeze kuyobora amakipe idatsindwa na rimwe

APR FC ikomeze kuyobora amakipe idatsindwa na rimwe

Imyidagaduro
Umukino w’Umunsi wa 28 ikipe ya APR FC inganyije na Gasogi United igitego 1-1, ikomeza agahigo ko ku datsindwa mu gihe habura imikino ibiri ngo Shampiyona irangire. N’ibitego byatsinzwe ku munota wa 61' Panzi Christian ku ruhande rwa Gasogi United no ku munota wa 75' Mugisha Gilbert.Muri 2023/24 ntirahaboneka ikipe ikura amanota y’imbumbe kuri APRFC igeze kuri uyu mukino itaratsindwa na rimwe.Muri uyu mu kino , mbere y'uko utangira ikipe ya Gasogi united yabanjye gukomera amashyi ikipe ya APRFC yatwaye igikombe mbere yuko umukino utangira. Si uyu mukino gusa wabaye kuko ikipe ya Sunrise yatsinze 2-1 ikipe ya Gorilla FC. Ni ibitego byatsinzwe na Nzabonimana Prosper 85' no ku munota 90+3' kuri penalties. Kimwe cya Gorilla cyatsinzwe na Mohamed Bobo Camara 35' naho ikipe ya Etoile ...
“Mu nyakire kabisa APR FC ku mutima” ! Akigera muri APR FC Sarpongo yakiriwe neza agira icyo asaba abafana

“Mu nyakire kabisa APR FC ku mutima” ! Akigera muri APR FC Sarpongo yakiriwe neza agira icyo asaba abafana

Imikino, Imyidagaduro
Nyuma yo gutangaza ko yavuye muri Rayon Sports, Sarpongo, yagaragaje ko yahawe ikaze n'Ubuyobozi bwa APR FC nk'uko yabyemereye Umunyamakuru w'imikino wa UMUNSI.COM. Umufana wari uwa Rayon Sports ukomeye, Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo yerekeje muri APR FC yakirwa n’abarimo Perezida w’Ikipe y’Ingabo, Col Richard Karasira. Mu kiganiro yahaye UMUNSI.COM yasabye abafana ku mwakira muri iyi kipe yamaze kugeramo.Yagize ati:"Niko kuri ndaje nguhe n'amafoto , ninako bimeze, njyewe namaze gufata 'Decision' [ Umwanzuro ] mu nyakire nk'umufana mugenzi wanyu muri APR kabisa, APR ku mutima".  
Umufana wa Rayon Sports ukomeye yayivuyemo yerekeza muri APR FC asigira Perezida wayo ubutumwa

Umufana wa Rayon Sports ukomeye yayivuyemo yerekeza muri APR FC asigira Perezida wayo ubutumwa

Imikino, Imyidagaduro
Umufana ukomeye cyane wa Rayon Sports Sarpongo ,nyuma y'aho ikipe yari yarigaruriye imaze igihe kinini itsindwa kandi itamuha ibyishimo, yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya APR FC yavuze ko itanga ibyishimo kandi inezeza abakunzi bayo. Sarpongo yari umwe mu bafana ba Rayon Sports bakomeye bamwe mukunze kwita 'Abahuriga', ibi byose bije nyuma yuko ikipe ye itsindiwe na Bugesera. Sarpongo mu magambo ye make yagize ati:"Narindi umufana wa Rayon Sports ariko ubu ndi umukunzi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APRFC". Si Sarpongo gusa uvugwa ko agiye kuva muri Rayon Sports kuko na Nkundamach na kadenesi bitezwe ko bava kuri iyikipe ikunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda.Rayon sports iri mu gahinda gakomeye, nyuma yuko mu bikombe bikinirwa hano mu Rwanda uyu mwaka uyibereye impfabusa ikabura na ki...
Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Argentine

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe na Argentine

Imikino
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye kuzatana mu mitwe n’Ikipe y’Igihugu ya Argentina women's Footbal Team mu bari n’Abategarugori (Abagore). Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yisanze mu itsinda rya 4 muri tobombora imaze kujya ahagaragara , aho yisanze harimo Amakipe y’Ibihangange harimo ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza, Lebanon na Argentina. Ni imikino y’Ijonjoro ry’Ibanze rizabera hano mu Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026.Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu bagore yaherukaga mu kibuga ku wa 17 Nzeri 2023. Ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yanganyije n’iy’u Burundi igitego 1-1 mu mukino wa kabiri wa gicuti, wabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda , yasezerewe mu mikino yo gushaka itike yo kujya m...
APR FC yegereye undi Rutahizamu ukomeye

APR FC yegereye undi Rutahizamu ukomeye

Imikino, Imyidagaduro
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, ni imwe mu makipe ati twara neza mu marushanwa Mpuzamahanga by'umwihariko ayo yitabiriye mu mwaka ushize n'indi myaka yashize kandi yari ifite abakinnyi b’Abanyamahanga beza, ubona ko bakora itandukaniro hano mu Rwanda. Ikipe y’ingabo z’Igihugu irimo gushaka , Abraham Siankombo w’imyaka 26 ,W’Umunyazambia nk’uko byanditswe n’umunyamakuru mpuzamahanga Micky Junior yifashishije urubuga rwa X(Twitter). Rutahizamu Siankombo yageze muri Zesco United mu mwaka ushize w’imikino ndetse ahita anasinya amasezerano y’imyaka ibiri agomba kugana ku musozo Umwaka utaha 2025. Kutitwara neza kwa APR FC no kubona urwego abakinnyi ifite batari hejuru yongeye gutekereza ku bandi bazongerwamo mu mwaka utaha doreko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu , Izasohomera igihugu mu m...
USM Alger yatewe mpaga

USM Alger yatewe mpaga

Imikino, Imyidagaduro
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Africa CAF yanzuyeko USM Alger Iterwa mpaga 3-0. Umukino ubanza wa 1/2 wagombaga kubera muri Algeria aho RS Berkane yagombaga kwakira USM Alger ejo hashize.Gusa iyi kipe yaje kugorwa ikigera ku kibuga cy’indege aho yari yagiye yambaye imyenda iriho ikarita ya Maroc ndetse n’agace ka Sahara y’Iburasirazuba, bahise bahagarikwa bahabamaza amasaha 10 babasaba guhindura iyi myambaro , nusa Ntabwo abasore babyemeye kuko banze kuyihindura. Iyi myenda baje kwemera kuyitanga ariko CAF isaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Algeria gufasha iyi kipe kubona indi myambaro izakinana.Ibihugu bifitanye inzigo (Umubano muke) y’uko Algeria ifasha agace ka Sahara y’Iburengerazuba kwigobotora Ubukoroni bwa Maroc, ni mu gihe Maroc yo igafata nk’ubutaka bay...
Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Abakinnyi ba Rayon Sports barwanye n’aba Bugesera FC nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro

Imikino
Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Youssef Rharb, Khadime Ndiaye na Charles Bbaale barwanye n’aba Bugesera FC barimo Isingizwe Rodrigue na Hoziyana Kennedy nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, wabaye I Bugesera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024. Mu gihe abasifuzi bayobowe na Mukansanga bibwiraga ko birangiye, basohotse mu kibuga kuko imvura yari itangiye kugwa, abakinnyi bari basigaye inyuma bongeye gusagararira , Khadime Ndiaye na Charles Bbaale bashaka kurwana n’abakinnyi ba Bugesera FC na Team Manager wayo, Itangishaka wasubiye inyuma akagwa hasi mbere yo guhungishwa na Gatete uri mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga. Polisi y’Igihugu yahise yinjira mu kibuga yihuta, ifata abakinnyi bashakaga ku rwana barimo Umunyezamu Khadime Ndiaye ndetse na Team Man...