Toni Kroos yatangaje igihe azasoreza gukina umupira w’amaguru

22/05/2024 20:47

Kroos Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage na Real Madrid, ukina mukibuga hagati, azakina umukino we wa nyuma muri Real Madrid Muri Champions League, ndetse no mu ikipe y’Igihugu y’u Budage mu gikombe cy’Uburayi muri 2024(Euro) Ubwo izaba isojwe.

Mu magambo ye yagize ati:“Ku ya 17 Nyakanga 2014 , umunsi natangiriye muri Real Madrid, umunsi wahinduye ubuzima bwanjye.

Ati: “Byari intangiriro y’umutwe mushya muri Ikipe nini (club) ku isi. Nyuma yimyaka 10, Ndi muri Real Madrid bigeze kumusozo.Sinzigera nibagirwa icyo gihe cyiza cyo kuba muri Real Madrid ! Ndashimira byimazeyo abantu bose banyakiriye neza kandi baranyizeye.

“Ariko cyane cyane ndashaka gushimira, aba Madridistas, ku bw’urukundo rwanyu kuva ku munsi wa mbere kugeza ku munsi wanyuma.Muri icyo gihe, iki cyemezo gisobanura ko umwuga wanjye nk’Umukinnyi w’Umupira w’amaguru ko uzagana kumusozo mumpeshyi nyuma ya shampiyona y’Iburayi Euro 2024.

“Ndanezerewe kandi ndishimye, kuba mu bitekerezo byanjye nabonye igihe gikwiye cyo gufata icyemezo kandi ko nshobora kubihitamo ku bwanjye. Icyifuzo cyanjye buri gihe cyari kugera kure ku rwego rwo hejuru rw’imikorere yanjye”.

Yakomeje agira ati:”Abakunzi ba Real Madrid bazahora k’Umutima wanjye, igihe cyose”.Asoza agira ati’ HALA HALA MADRID Kroos.

Advertising

Previous Story

Uganda: Umugabo arimo gushakishwa nyuma yo gusambanya umwana ubana n’ubumuga bwo kutabona

Next Story

Ingo 5 z’ibyamamare Nyarwanda zasenyutse bigateza uruntu runtu muri rubanda no mwitangazamakuru

Latest from Imikino

Go toTop