Advertising

Uzasifura umukino w’u Rwanda na Lesotho yamenyekanye

06/03/24 16:1 PM
1 min read

Umusifuzi mpuzamahaga Gnama Aklesso ukomoka muri Togo yahawe kuzasifura umukino u Rwanda ruzakirwamo na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena.

Uyu musifuzi azaba yungirijwe na bagenzi be aribo ; Ahonto Koffi Jonathan na Adiwotso Komlan Domenyo mu gihe Attiogbé Kouassi Attisso azaba ari Umusifuzi wa Kane.

Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino u Rwanda ruzahatanamo na Benin na Lesotho, Amavubi yahagurutse kuri iki cyumweru tariki 02 Kamena 2024 berekeza muri Cote D’Ivoire.Ni imikino yitegura ry’Igikombe cy’Isi kizaba muri 2026.

Go toTop