Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangiye gusezerera bamwe mu bakinnyi bari mu mwiherero

28/05/2024 12:12

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 27 Gicurasi 2024 nibwo umutoza Frank Spittler yasezereye Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samwel bakina mu ikipe ya Gorilla FC ndetse yirukana n’umunyezamu wa Niyongira Patience usanzwe akinira Bugesera FC.

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi imaze iminsi umunani itangiye umwiherero aho barimo kwitegura imikino izabahuza n’ikipe y’igihugu ya Benin ndetse na nyuma y’aho bakazahura na Lesotho mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ikipe y’Igihugu ikaba yaratangiye uyu mwiherero ikoresha abakinnyi basanzwe bakina imbere mu gihugu ariko n’abakina hanze bakaba bakomeje kuza bitewe n’uko baba barangije za shampiyona z’aho bakiniria.

Kugeza ubu u Rwanda ruyoboye itsinda C aho rufite amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo rukanganya na Zimbabwe. Rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite amanota 2 aho inganya na Zimbabwe na Lesotho, hagaheruka Benin ifite inota rimwe.

Kugeza ubu mu bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, abamaze kuhagera ni Rwatubyaye Abdul na Rubanguka Steve gusa mu gihe abahamagajwe muri uyu mwiherero mu bakina hanze ari 17. Aba bakinnyi bakazafasha ikipe y’Igihugu kuzakina imikino ibiri y’umunsi wa gatatu ndetse n’uwa kane mu itsinda rya Gatatu u Rwanda ruherereyemo.

Advertising

Previous Story

Guinness world Records : Uruhinja rw’umwaka umwe rwaciye agahigo gakomeye ku Isi

Next Story

Lionel Messi yaparitse imodoka kugirango asuhuze abafana

Latest from Imikino

Go toTop