Uko byagendekeye Amavubi bigatuma abura igitego cyo kwishyura

07/06/2024 07:09

Umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’Ikipe y’Igihugu ya Benin warangiye Amavubi atsinzwe 1:0.

Bagiye kuruhuka ari igitego 1-0 cyatsinzwe na Dokou Dodo. Akaba ari 1 cya Benin ku busa bw’Ikipe y’u Rwanda, ni umukino waranzwe no guhuzagurika ku ruhande rw’uRwanda, muri ba myugariro doreko ku munota wa 25 Emmanuel Manishimwe yatakaje umupira yihera kado umukinnyi wa Benin kubwa mahirwe make umupira awuta hanze.

Ntabwo byatinze kuko ku munota 28 Umunyezamu Fiacre yatakaje umupira, Umunya Benin Dell ateye mu izamu Mutsinzi Ange yaje yihuta awukurano n’umutwe ujya muri koroberi.Ku munota 37 w’umukino ikipe y’Igihugu ya Benin yabonye koroneri Uwitwa Doku Dodo afungura amazamu.

Ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda bakomeje gukina birwanaho
Ku munota 32 w’umukino bafashe akaruhuko bajya kunywa amazi kubera ubushyuhe bwinshi. Nyuma y’umunota 1 abakinnyi bagarutse mu kibuga
Igicye cya mbere kigana ku musozo ari igitego 1-0 ku busa.

Igicye cya kabiri kigitangira Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakoze impinduka aho York wagize ikibazo cy’Imvune ya simbuwe na Samuel , naho Kevin asimbura Hakim Sahabo, Nyuma y’aho abasore b’Amavubi bunjiriye mu kibuga Amavubi yatangiye guhana hana Neza.

Ni igice cyaranzwe no kwigaragaza mu bakinnyi b’u Rwanda barimo Jojea Kwizera umukinnyi w’umuhanga cyane ufite imoso ityaye na Samuel Guillette, Mugisha Bonheur Ndetse na Muhire Kevin benshi batunguwe no kumubona hanze gusa ikipe yakomeje gushaka igitego cyo kugombora, ariko umunyezamu wa Benin aba bera akamaramaza.

Mu minota ya nyuma ikipe y’u Rwanda yihariye umupira cyane kubwa mahirwe make nti byakunda ko bagombora igitego. Umukino warangira ari cya gitego 1-0.

N’ubwo ikipe y’u Rwanda yatsinzwe ikomeje kuyobora itsinda rya gatatu n’amanota 4 inganya na Benin , bigatandukanira ku mubare w’ibitego binjijwe. Ikipe y’Igihugu ya Benin yinjijwe ibitego 2 mu gihe amavubi ari igitego 1

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi Ntabwo irahita igaruka mu Rwanda ku munsi wejo izahita ifata indege yerekeza muri Afurika yepfo, mu gutana mu mitwe n’Ikipe y’Igihugu ya Lesotho mu mukino uzaba kuri 11.06.2024

Advertising

Previous Story

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida

Next Story

Dr Frank Habineza yishimiye kujya ku rutonde rw’agateganyo nk’umukandida ku mwanya wa Perezida

Latest from Imikino

Go toTop