Umukinnyi w’umupira w’amaguru Kylian Mbappé nyuma yo gutangazwa na Real Madrid nk’umukinnyi wayo mushya, yatangaje ko inzozi ze zibaye impamo.
Kylian Mbappé w’imyaka 25 agiye kuri Real Madrid ikinira kuri Stade ya Beranabeu ku masezerano y’imyaka 5 yose dore ko amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Paris Saint Germain yari yarangiye.
Uyu musore watwaye igikombe cy’Isi ari kumwe b’Ikipe ye y’Ubufaransa, yemeje amakuru yo kujya muri Real Madrid muri Gashyantare.
Nyuma yo gutangazwa yagize ati:”Nta muntu wakumga ko nishimye nonaha.Inzozi zibaye impamo ndishimye kandi ntewe ishema no kwinjira mu ikipe”.
Amasezerano ya Kylian Mbappé azagera muri 2029 Aho azajya ahembwa Miliyoni 12.8 £ buri Season hiyongereyeho Miliyoni 150 £ yahawe nka ‘Bonus’ nyuma yo gusinya imyaka 5.
Avuye muri PSG ari we wari umaze gutsinda ibitego byinshi bigera kuri 256 kuva yagera muri iyi kipe avuye muri Monaco mu Ntangiriro za 2017.Mu mikino 48 yatsinzemo ibitego 44 kuko u myaka 6 niwe watsinze ibitego byinshi.