Amakuru avugwa kumutoza mushya w’Ikipe ya Chelsea

27/05/2024 20:19

Ikipe ya Chelsea bakunze kwita The blues mu cyumweru gishize niho yafashe umwanzuro wo kudakomezanya n’uwari umutoza wayo, ukomoka mu gihugu cya Argentina, Mauricio pochettino’s , uyu mutoza ntabwo byamugendekeye neza cyane nk’uko abakunzi ba the blues barimo kubyifuza, Ndetse n’Ikipe ikitwara nabi ku buryo buteye ubwoba.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Ikipe ya Chelsea bufashe umwanzuro wo kumusezerera bwakomeje kugirana ibiganiro n’abatoza bakoma komeye harimo Riberto De zerb, Kieran Mckena ndetse n’Umutoza Enzo Maresca, Abo nibo batoza bari ku rupapuro rw’Ikpe ya Chelsea yifuza.

Amakuru agera ku Umunsi.Com , Dukesha umunyamakuru w’Umutaliyani Fabrizio Romano ncuko muri Abo batoza bose ikipe ya Chelsea yifuje n’uko ibiganiro bigeze kure ndetse yashimye n’Umutoza Enzo Maresca, usanzwe utoza ikipe ya Leicester City nayo yo mu gihu cy’Ubwongereza, Uyu mutoza mu minsi mike ishize yazamuye iyi kipe mu cyicyiro cya mbere Primier League.

Uyu mugabo w’Imyaka 44 y’Amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani niwe ufite amahirwe menshi yo gutoza iyi kipe. Amakuru avuga ko ibiganiro ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea Ndetse na Leicester City Ibiganiro byagenze Neza Ndetse bakaba bahaye uruhushya rwo kuganira nuyu mutoza Enzo.

Bamwereka imigabo n’Imigabambi bafite mu mwaka w’Imikino wa 2024/25 Ndetse banaganira no kubijyane n’Imishahara.

Ikipe ya Chelsea the blues mu mwaka w’Imikino wa 2023/24 yasoje ku mwanya 6 n’amanota 63 Ndetse kandi nyuma yuko ikipe ya Manchester United itwariye igikombe cya FA Cup byabaye igihombo kigomeye byayi viriyemo kutazitabira imikino ya Europe League

Enzo afite amasezerano ya Leicester City azamugeza muri 2026.

Advertising

Previous Story

Zari Hassan yibutse Nyakwigendera Ivan Don babyaranye abana batatu

Next Story

Abagabo gusa : Nutangira kubona umugore wawe ari gukora ibi bintu uzamenyeko ashaka ko umwiyegereza

Latest from Imikino

Go toTop