Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’Umufatanya bikorwa mushya

23/05/2024 15:46

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na AC Group isanzwe ikora ibijyanye na Tap& Go mu Mujyi wa Kigali no hirya no hino mu ntara.Amasezerano na Rayon Sports yasinyiwe ku cyicaro cy’iyi kipe kiri ku Kicukiro kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi, aho ubuyobozi bwayo bwatangaje ko amakipe yabo y’abagore n’ay’abagabo azajya yambara uyu muterankunga ku maboko y’imyenda.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko gusinyana na Tap&Go bigiye gufasha ikipe ya Rayon Sports mu kongera umubare w’abakunzi babo kuko ubusanzwe uko yari akoze byacaga bamwe intege.

AC Group izajya ikorera Rayon Sports amakarita azahabwa abanyamuryango b’iyi kipe bakajya bayakoresha muri serivise zitandukanye harimo kugura itike y’ubunyamuryango (membership card), kugura itike y’umwaka wa shampiyona(season ticket) n’izindi serivisi zisanzwe zikorwa n’iki kigo.

Umwaka ushize twakoze amakarita y’abafana ariko twagiye tugira imbogamizi zirimo ko ikoranabuhanga yari akoranye ritari rigezweho ndetse no kuba byari bigoranye kuyageza ku bayaguze”.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu byumweru bibiri aya makarita ari bube yageze ku isoko, aho umunyamuryango w’iyi kipe ashobora kuyigura aciye kuri serivise za Rayon zisanzwe akanda *702# kuri telefone.

Rayon Sports nubwo itatangaje umubare w’amafaranga izahabwa n’iki kigo, bavuze ko mu mwaka ushize igikorwa cyo kugurisha amakarita cyabahaye miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amakuru twamenye nuko iyi kipe ukundwa n’abatari bake yahawe amafaranga y’umwaka wa mbere w’amasezerano ashobora kuba agera kuri miliyoni 150 Frw.

Advertising

Previous Story

Ingo 5 z’ibyamamare Nyarwanda zasenyutse bigateza uruntu runtu muri rubanda no mwitangazamakuru

Next Story

Dore amwe mu mabanga abagabo banga ko ba bahisha

Latest from Imikino

Go toTop