Monday, May 6
Shadow

Author: umunsi .com

Dj Brianne yishwe n’agahinda araturika ararira cyane bitewe n’abana akomeje guhura nabo bo ku muhanda bashonje

Dj Brianne yishwe n’agahinda araturika ararira cyane bitewe n’abana akomeje guhura nabo bo ku muhanda bashonje

Imyidagaduro
Umwe mu bavanga umiziki dufite bakunzwe cyane hano mu Rwanda no hanze harwo uyu mukobwa Brianne arimo, azwiho gusetsa cyane no gufasha ariko yagaragaye mu kiganiro agahinda kamwishe ndetse aranaturika ararira. Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu mukobwa usanzwe avanga imiziki yaturitse ararira bitwe n'agahinda Kenshi yatewe n'abana bo ku muhanda. Ubusanzwe uyu mukobwa afite ikigo gishinzwe gufasha abana bo ku muhanda aho afata abana baba ku muhanda akabashira hamwe akabasubiza mu ishuri, akabambika ndetse akabaha ibyo barya dore ko Bose baba hamwe. Icyakora higeze kuvugwa amakuru ko uyu mukobwa ashobora kuba iyo afashisha abo bana arya amafaranga ahabwa n'abantu, gusa uyu mukobwa yumvikanye mu itangazamaku...
Nyamasheke : Gaze yaturikanye abanyeshuri

Nyamasheke : Gaze yaturikanye abanyeshuri

Inkuru Nyamukuru
Gaze yaturikiye mu Nyubako ibamo abahungu ba Kibogora Polytechnic bane barakomereka mu masaha ya Saa Mbili. n'Igice z'umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024. Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko abanyeshuri bane bakomeretse bahiye amaguru n'amaboko ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke. Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic Dr Mukamusoni Mahuku Dariya yavuze ko bikimara kuba bahise batabara umuriro bakawuzimya utaragera mu bindi byumba.Ati:" Ni abana 4 b'abahungu bari bari mu cyumba bararamo batetse,Gaze irabaturikana bashya amaguru n'amaboko ku buryo budakabije.Abanyeshuri bacu biga Ubuforomo bahise babajyana ku Bitaro bya Kibogora tuvuye kubasura bari kwitabwaho n'abaganga uko bishoboka kose". Umuyobozi yakomeje agira ati:" Bikiba twahise dutab...
Impunzi z’Abarundi zatashye ku bushake

Impunzi z’Abarundi zatashye ku bushake

Inkuru Nyamukuru
Impunzi z'Abarundi 95 zambutse imipaka zitaha iwabo ku bushake mu cyiciro cya 65 cy'Abarundi batashye iwabo ku bushake. Aba batashye ni Abarundi 95 biyandikishije bashaka gusubira iwabo ku bushake banyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.Muri abo abagera kuri 75 babaga mu Nkambi ya Mahama , mu Karere ka Kirehe naho abandi 9 babaga mu Mujyi wa Kigali , abandi 11 babaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Abamaze gutaha ku bushake mu mpunzi zirenga ibihumbi 70 zari zahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015, ni ibyiciro 65 batashye bamaze kugera ku 30, 228.Inkambi ya Mahama iracyacumbikiye impunzi ibihumbi 40.Aba bataha ni impunzi ziba zitashye ku bushake kuko abashaka gutaha bariyandikisha nuko Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi ...
RIB igiye kwinjira mu kibazo cya Ruswa y’igitsina ivugwa muri Tour du Rwanda

RIB igiye kwinjira mu kibazo cya Ruswa y’igitsina ivugwa muri Tour du Rwanda

Imikino, Imyidagaduro
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rugiye kwinjira mu kibazo cya Ruswa y'igitsina yavuzwe cyane mu irushanwa rya Tour du Rwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024 ubwo inzego zirebana n'ubutabera zagiranaga inama n'abanyamakuru bakunze gukora inkuru zirebana n'ubutabera.Ni nyuma y'aho hari bamwe mu bakobwa bigeze gukorera ibigo bitandukanye muri Tour du Rwanda bavuze ko batswe Ruswa y'igitsina kugira ngo bahabwe akazi muri iri rushanwa. RIB yavuze ko igiye gukurikirana ibi bivugwa muri iri rushanwa mpuzamahanga riri gukinwa mu Rwanda Ku nshuro ya 16 kuva ryaba Mpuzamahanga. N'ubwo hari abavuga ko habamo Ruswa y'igitsina ntawe uratanga ikirego gusa RIB yemeje igiye gukurikirana iki kibazo cyavuzwe n'abatari bake. Umunyamabanga Mukuru wa RI...
Ariel Wayz yaciye amarengo y’indirimbo ye na Butera Knowless

Ariel Wayz yaciye amarengo y’indirimbo ye na Butera Knowless

Imyidagaduro
Umwe mu bahanzikazi bazwi mu gihugu ndetse no muri Afurika yose muri rusange Arielle Uwayezu [Ariel Wayz] yaciye amarenga ko ashobora gukorana indirimbo na Knowless Butera mu gihe cya vuba. Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story yaciye amarenga ko ashobora kuba agiye gukorana indirimbo na Butera Knowless nawe wamamaye cyane.Butera Knowless ubusanzwe niwe ifatwa nk'umuhanzikazi uhatse muzika Nyarwanda akaba nta shidikanywaho ko ariwe mugore wa mbere uhagarariye abandi dore ko afatwa nk'umunyabigwi kubera imyaka amaze akora umuziki. Knowless Butera yatwaye ibihembo byinshi harimo na Primus Guma Guma yahoze mu bihembo bikuri hano mu Rwanda akaba bandebereho ku bahanzi b'ubu.Ibyo nibyo bituma akomeza kuba umunyabigwi muri muzika nyarwanda.Ariel Wayz rero yaha...
Putin yatangaje ko urukingo rwa kanseri Uburusiya bugiye kurushira ku isoko

Putin yatangaje ko urukingo rwa kanseri Uburusiya bugiye kurushira ku isoko

Inkuru Nyamukuru
Imwe mu ndwara imaze kuzonga isi yose muri rusange, Kanseri uza mu zimbere kuko bivugwa ko Kanseri iza mu ndwara zimaze guhitana umubare munini w'abantu ku Isi, ibyo bikaba biyigira indwara itinyitse kurusha izindi ku isi. Kimwe mu bintu bikomeza gutuma iyo ndwara imara abantu benshi, no kuba nta rukingo igira birimo kuko haramutse Hari urukingo rwayo ntiyagakwiye guteza igikuba mu bantu ndetse numubare w'abantu bapfa bishwe nayo wahita ugabanuka ku buryo bushimishije. Imwe mu nkuru ikomeje gushimisha abatari bake ni ukugarura ibyiringiro bya benshi kubera ko Presida Putin aherutse gutangaza ko urukingo rwa kanseri rushobora kuba ruri hafi kuboneka.Ni mu makuru uyu mugabo aherutse gushyira hanze mu nama uherutse kuba mu gihugu cye, aho ari imbere y’itangazamakuru we ubwe yivugiye ko ...
Umuryango we wanze kuza mu bukwe bwe nyuma yuko Umusore wamushatse atigeze atanga inkwano

Umuryango we wanze kuza mu bukwe bwe nyuma yuko Umusore wamushatse atigeze atanga inkwano

HANZE, Inkuru z'urukundo
Kimwe mu Kimenyetso kigaragaza ko umukobwa runaka umwemerewe n'umuryango we ni ugutanga inkwano ku muryango we. Rero iyo hajemo ibibazo iyo nkwano ntitangwe bishobora gutuma havuka ibibazo hagati y'imiryango yombi. Inkuru yuyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya yatangaje benshi nyuma Yuko agaragaje ko umuryango we wose wanze kuza mu bukwe bwe Kandi ubusanzwe umuryango we wagakwiye kuba umushyigikira.Nkuko uyu mukobwa yabivugaga mu mashusho yasangije abantu ku mbugankoranyambaga, yavuze ko mu bukwe bwe hajemo umukobwa umwe bavukana ndetse impamvu ngo yatumye umuryango we wanga kuza mu bukwe bwe nuko uwo musore nta nkwano yamutanzeho. Nkuko bizwi mi muco nyarwanda ndetse naho mu muco wo mu gihugu cya Kenya naho bibaho, ko umuryango w'umukobwa n'umuryango w'umuhungu bicarana bakaganira baga...
Kenya: Umugabo w’imyaka 47 arashinjwa kwanduza abagore benshi SIDA

Kenya: Umugabo w’imyaka 47 arashinjwa kwanduza abagore benshi SIDA

HANZE
Imwe mu nkuru ibabaje ni iy'uyu mugabo w'imyaka 47 wo mu gihugu cya Kenya irimo aho uyu mugabo yatawe muri yombi n'abashinzwe umutekano ajyanwa mu rukiko akurikiranyweho kwanduza abagore benshi hirya no hino SIDA. Nkuko uyu mugabo yabishinjwaga mu rukiko rwitwa Milimani Law Court mu mujyi wa Nairobi, bavuze ko ashobora kuba yaranduje abagore benshi hirya no hino SIDA hagati yo mu kwezi kwa 10 muri 2020 kugera mu kwezi kwa 6 muri 2023. Ubusanzwe uyu mugabo ni umuhinzi wabigize umwuga. Akaba akurikiranweho ibyo byaha birimo kwanduza abagore benshi hirya no hino SIDA ndetse ngo bifatwa nk'icyaha gikomeye kuko aba yangiza abaturage bagiye batandukanye Kandi akabikora asa n'uwabigambiriye dore ko aba abizi ko ayirwaye. Ki mwe mu byatumye uyu mugabo atabwa muri yombi ni uko yemeye kurya...
Ese uwo wita umukunzi wawe ni wowe akunda cyangwa akunda Konti yawe ?

Ese uwo wita umukunzi wawe ni wowe akunda cyangwa akunda Konti yawe ?

Inkuru Nyamukuru, Inkuru z'urukundo
Iteka biroroha cyane kumenya ko uwo mukundana agukunda cyangwa akunda Konti yawe ni ukuvuga amafaranga yawe.Gusa hari ubwo udashobora kubimenya bitewe n’ubuhanga afite mu kukubeshya.   Iyo uwo muntu akubeshya ko  agukunda, ntabwo azagira uruhare kuri wowe cyangwa mu byawe; haba mu bibazo cyakora mu byishimo ushobora kuzamubona cyane.Ntabwo aba yumva mwaganira yewe ibikorwa byawe by’umunsi ntacyo biba bimubwiye rwose.Ntabwo yita kungorane uhura nazo umunsi ku munsi.   Ntabwo uyu mukunzi wawe aba yifuza ko mwahura mwenyine [On Date], aba yumva mwahurira mu itsinda ry’abantu benshi aho adashobora no kubona umwanya wo ku kwitaho.Uyu muntu azaba mwiza kuri wowe rwose mu gihe haricyo azaba agukeneyeho, azakwifataho neza  aha niho uzabonera ko burya urusenda rwajugunywe mu k...
Menya impamvu uhora ushonje

Menya impamvu uhora ushonje

Ubuzima
Ubushakashatsi bwose bwakozwe bwerekana ko gusonza ari ikimenyetso simusiga cy’uko umubiri wawe ukeneye amafunguro menshi.Ariko niba umubiri wawe uhora utaka ibiryo yewe na nyuma yo kurya uvuye ku meza bishobora kuba ari ikimenyetso cy’izindi ndwara nk’uko byemejwe na Miliam Muligi.   Mu mafunguro abantu bafata umunsi ku munsi habaha harimo kwigengesera no gushaka cyane cyane ibiratunga umubiri mu gihe kirekire kuko bamwe barya rimwe ku munsi , kabiri cyangwa gatatu kuzamura ariko bagashyiramo umwanya.Mu gihe wowe umaze kurya rero wumva ushonje cyangwa ukumva wahora urikurya.Ese biterwa ni iki ?   1.URYA AMAFUNGURO ATARIMO VITAMINI : Birashoboka ko amafunguro ufata buri munsi nta Protein ziba zirimo zihagije cyangwa akaba ari nta naduke turimo.Niba urya amafunguro ata...