Diamond Platnumz arasaba amasengesho abafana nyuma yo kubengwa na Zuchu
Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ubwo yatangazaga ko acyeneye amasengesho nyuma yo guterwa indobo na Zuchu ku mugaragaro.
Hamaze iminsi hacicikana amashusho yuyu muhanzi Diamond Platinumz arikumwe na Zari Hassan wahoze ari umugore we ndetse babyaranye, ni amashusho ataravuzweho na benshi bibaza Niba yaba yarasubiranye n'uwahoze ari umugore we.
Ubwo ayo amashusho yasakaraga, byari bizwi ko uyu muhanzi asanzwe ari mu rukundo na Zuchu nubwo bombi batigeze bahamya urukundo rwavugwaga hagati yabo, bityo abantu numvaga ko ashobora kuba yaratandukanye na Zuchu.
Mu munsi ishize rero nibwo umuhanzikazi Zuchu yabyutse ajya ku rubuga rwe rwa Instagram maze atangaza amagambo akomeye akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga.
Uyu...