Thursday, May 9
Shadow

Putin yatangaje ko urukingo rwa kanseri Uburusiya bugiye kurushira ku isoko

Imwe mu ndwara imaze kuzonga isi yose muri rusange, Kanseri uza mu zimbere kuko bivugwa ko Kanseri iza mu ndwara zimaze guhitana umubare munini w’abantu ku Isi, ibyo bikaba biyigira indwara itinyitse kurusha izindi ku isi.

Kimwe mu bintu bikomeza gutuma iyo ndwara imara abantu benshi, no kuba nta rukingo igira birimo kuko haramutse Hari urukingo rwayo ntiyagakwiye guteza igikuba mu bantu ndetse numubare w’abantu bapfa bishwe nayo wahita ugabanuka ku buryo bushimishije.

Imwe mu nkuru ikomeje gushimisha abatari bake ni ukugarura ibyiringiro bya benshi kubera ko Presida Putin aherutse gutangaza ko urukingo rwa kanseri rushobora kuba ruri hafi kuboneka.Ni mu makuru uyu mugabo aherutse gushyira hanze mu nama uherutse kuba mu gihugu cye, aho ari imbere y’itangazamakuru we ubwe yivugiye ko inzobere z’abaganga zo mu Burusiya zigeze hafi zikora urukingo rwa kanseri ndetse ko mu minsi iraza bashobora gushyira hanze ku isoko urwo rugingo abantu bose bakarubona.

Ubwo uyu mugabo yatangaje ayo makuru abantu benshi hirya no hino, ibitangazamakuri byinshi byahise bitangira kwandika bivuga ko urwo rukingo ruramutse rubonetse cyaba ari ikintu kiza kuko abantu benshi hirya no hino ku isi bicwa na Kanseri kubera ko nta rukingo igira.

Ubusanzwe iki gihugu cy’Uburusiya Kandi ni kimwe mu bihugu byakoze urukingo rwa Coronavirus mu bambere, ibyo bikaba byaratumye iki gihugu kiza mu bihugu bitwaye neza mu gihe cya Coronavirus.

Source: Rocky Entertainment