Dj Brianne yishwe n’agahinda araturika ararira cyane bitewe n’abana akomeje guhura nabo bo ku muhanda bashonje

23/02/2024 08:15

Umwe mu bavanga umiziki dufite bakunzwe cyane hano mu Rwanda no hanze harwo uyu mukobwa Brianne arimo, azwiho gusetsa cyane no gufasha ariko yagaragaye mu kiganiro agahinda kamwishe ndetse aranaturika ararira.

Ni mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Irene Murindahabi kuri YouTube channel yitwa MIE Empire nibwo uyu mukobwa usanzwe avanga imiziki yaturitse ararira bitwe n’agahinda Kenshi yatewe n’abana bo ku muhanda.

Ubusanzwe uyu mukobwa afite ikigo gishinzwe gufasha abana bo ku muhanda aho afata abana baba ku muhanda akabashira hamwe akabasubiza mu ishuri, akabambika ndetse akabaha ibyo barya dore ko Bose baba hamwe.

Icyakora higeze kuvugwa amakuru ko uyu mukobwa ashobora kuba iyo afashisha abo bana arya amafaranga ahabwa n’abantu, gusa uyu mukobwa yumvikanye mu itangazamakuru yihakana ayo makuru yivuye inyuma.

Hirya no hino ku mbugankoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’abana baba ku muhanda bavugaga ko bashonje rero nibo batumye uyu mukobwa Brianne afatwa nikiniga araturika ararira, avuga ko abo bana bacyeneye gufashwa.

Yakomeje avuga ko niba Koko abantu babona amafaranga bamuha ayarya, ngo bashake uko bafasha abo bana batamunyujijeho amafaranga.

Advertising

Previous Story

Nyamasheke : Gaze yaturikanye abanyeshuri

Next Story

Fofo yavuze ko ariwe wari kubana na The Ben, yemeza ko avuye kwibagisha amabere

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop