Saturday, May 18
Shadow

Ariel Wayz yaciye amarengo y’indirimbo ye na Butera Knowless

Umwe mu bahanzikazi bazwi mu gihugu ndetse no muri Afurika yose muri rusange Arielle Uwayezu [Ariel Wayz] yaciye amarenga ko ashobora gukorana indirimbo na Knowless Butera mu gihe cya vuba.

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka story yaciye amarenga ko ashobora kuba agiye gukorana indirimbo na Butera Knowless nawe wamamaye cyane.Butera Knowless ubusanzwe niwe ifatwa nk’umuhanzikazi uhatse muzika Nyarwanda akaba nta shidikanywaho ko ariwe mugore wa mbere uhagarariye abandi dore ko afatwa nk’umunyabigwi kubera imyaka amaze akora umuziki.

Knowless Butera yatwaye ibihembo byinshi harimo na Primus Guma Guma yahoze mu bihembo bikuri hano mu Rwanda akaba bandebereho ku bahanzi b’ubu.Ibyo nibyo bituma akomeza kuba umunyabigwi muri muzika nyarwanda.Ariel Wayz rero yahaye umwanya abafana be maze umwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamubajije niba yategereza indirimbo arikumwe na Butera Knowless, undi asubiza agira ati:“Vuba vuba.”

Ibyo bikaba byatumye abantu benshi bahamya ko vuba dushobora kubona indirimbo y’uyu mukobwa ari kumwe na Butera Knowless. Ni mu minsi micye uyu muhanzikazi Ariel Wayz ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ndetse ikomeje kuvugisha no gukundwa na benshi dore ko mu mashusho yayo harimo ababyeyi be.