Yesu na Satani bihaye ‘Blue Tick’ kuri Twitter
Urubuga rwa Twitter rwahagaritse gutanga ‘Blue tick’ nyuma y’akajagari no guha ako kamenyetso konti nyinshi mpimbano kuko benezo
babashije kwishyura ikiguzi cyashyizweho cya $8, nk'uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.
Kuwa gatatu, Twitter yatangije ubu buryo bwo kwishyura ugahabwa ‘Blue tick’ ku izina rya konti yawe hadashingiwe ku mwirondoro
w’ukuri.Guhera kuwa kane konti nyinshi mpimbano zatangiye kubona ako kamenyetso, ubundi mbere kasobanuraga ko iyo
konti ‘yagenzuwe’ kandi ‘yizewe’.Konti yitwa Jesus Chris ndetse n’iyitwa Satan ziri mu zahise zibona iyo ‘blue tick’ kuko
abazikoresha babashije kwishyura.
Ukoresha konti ya Jesus Christ, utifuje gutangazwa, yabwiye ikinyamakuru Business Insider ko yafunguye iyi konti "@Jesus" mu 2006
kugira ngo ajye “asetsa a...