Sunday, May 19
Shadow

Nyamasheke : Gaze yaturikanye abanyeshuri

Gaze yaturikiye mu Nyubako ibamo abahungu ba Kibogora Polytechnic bane barakomereka mu masaha ya Saa Mbili. n’Igice z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga ko abanyeshuri bane bakomeretse bahiye amaguru n’amaboko ubu barwariye mu Bitaro bya Kibogora i Nyamasheke.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora Polytechnic Dr Mukamusoni Mahuku Dariya yavuze ko bikimara kuba bahise batabara umuriro bakawuzimya utaragera mu bindi byumba.Ati:” Ni abana 4 b’abahungu bari bari mu cyumba bararamo batetse,Gaze irabaturikana bashya amaguru n’amaboko ku buryo budakabije.Abanyeshuri bacu biga Ubuforomo bahise babajyana ku Bitaro bya Kibogora tuvuye kubasura bari kwitabwaho n’abaganga uko bishoboka kose”.

Umuyobozi yakomeje agira ati:” Bikiba twahise dutabara kuko dufite abashinzwe umutekano bacu bahuguriwe kuzimya inkongi y’umuriro tukanagira za Kizimyamoto nyinshi .Bahise bihutira kuzimya ngo inkongi zidakwira mu Nyubako hose.Mu minota 30 byari birangiye”.

Yavuze ko ibikoresho byabo bana byahiye ariko ko nta kindi cyumba byagezemo.Yavuze ko mu kuba Gaze yabo bana yaturitse bitavuze ko gukoresha gaze birahagarara ahubwo ko harabaho ubukangurambaga , abanyeshuri bakigishwa imikoreshereze yayo.

Dr Mukamusoni Mahuku Dariya yashimiye inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zatabaye avuga ko abanyeshuri bahuye n’ibi byago bari kwitabwaho harebwa uko bashumbushwa kubyo bahatakarije.