Umuryango we wanze kuza mu bukwe bwe nyuma yuko Umusore wamushatse atigeze atanga inkwano

21/02/2024 09:57

Kimwe mu Kimenyetso kigaragaza ko umukobwa runaka umwemerewe n’umuryango we ni ugutanga inkwano ku muryango we. Rero iyo hajemo ibibazo iyo nkwano ntitangwe bishobora gutuma havuka ibibazo hagati y’imiryango yombi.

Inkuru yuyu mukobwa wo mu gihugu cya Kenya yatangaje benshi nyuma Yuko agaragaje ko umuryango we wose wanze kuza mu bukwe bwe Kandi ubusanzwe umuryango we wagakwiye kuba umushyigikira.Nkuko uyu mukobwa yabivugaga mu mashusho yasangije abantu ku mbugankoranyambaga, yavuze ko mu bukwe bwe hajemo umukobwa umwe bavukana ndetse impamvu ngo yatumye umuryango we wanga kuza mu bukwe bwe nuko uwo musore nta nkwano yamutanzeho.

Nkuko bizwi mi muco nyarwanda ndetse naho mu muco wo mu gihugu cya Kenya naho bibaho, ko umuryango w’umukobwa n’umuryango w’umuhungu bicarana bakaganira bagamije kwemeranya ku nkwano batanga kugira ngo bahabwe umukobwa. Rero kuri uyu mukobwa bivugwa ko iyo migenzo y’umuco itigeze Iba kuko uyu musore wamujyanye ngo ntiyigeze agira n’igiceri na kimwe aha umuryango w’umukobwa bityo bituma umuryango wuyu mukobwa wanga kuza mu bukwe bwabo.

Icyakora abakoresha imbugankoranyamaga hirya no hino bakomeje kuvuga ko uyu musore yagakwiye kuba yaratanze, inkwano gusa ngo byanashoboka ko uyu musore nta mafaranga ahagije yari afite bityo akaba ariyo mpamvu yatumye adatanga inkwano.

Advertising

Previous Story

Kenya: Umugabo w’imyaka 47 arashinjwa kwanduza abagore benshi SIDA

Next Story

Putin yatangaje ko urukingo rwa kanseri Uburusiya bugiye kurushira ku isoko

Latest from HANZE

Go toTop