Friday, May 10
Shadow

Kenya: Umugabo w’imyaka 47 arashinjwa kwanduza abagore benshi SIDA

Imwe mu nkuru ibabaje ni iy’uyu mugabo w’imyaka 47 wo mu gihugu cya Kenya irimo aho uyu mugabo yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano ajyanwa mu rukiko akurikiranyweho kwanduza abagore benshi hirya no hino SIDA.

Nkuko uyu mugabo yabishinjwaga mu rukiko rwitwa Milimani Law Court mu mujyi wa Nairobi, bavuze ko ashobora kuba yaranduje abagore benshi hirya no hino SIDA hagati yo mu kwezi kwa 10 muri 2020 kugera mu kwezi kwa 6 muri 2023.

Ubusanzwe uyu mugabo ni umuhinzi wabigize umwuga. Akaba akurikiranweho ibyo byaha birimo kwanduza abagore benshi hirya no hino SIDA ndetse ngo bifatwa nk’icyaha gikomeye kuko aba yangiza abaturage bagiye batandukanye Kandi akabikora asa n’uwabigambiriye dore ko aba abizi ko ayirwaye.

Ki mwe mu byatumye uyu mugabo atabwa muri yombi ni uko yemeye kuryamana nabo bagore bose bagakora imibonana mpuzabitsina idakingiye mbese nta gakingirizo bakoresheje Kandi abizi neza ko afite SIDA mu maraso ye.Ibyo bikaba bifatwa nko guhohotera umuntu bagendeye ku itegeko ryashyizweho muri 2006 mu gihugu cya Kenya.

Urukiko ruvuga ko uyu mugabo aramutse ahamijwe n’urukiko ibyaha aregwa ashobora gufungwa imyaka 15, ndetsee agacibwa n’amande.