Saturday, May 18
Shadow

Impunzi z’Abarundi zatashye ku bushake

Impunzi z’Abarundi 95 zambutse imipaka zitaha iwabo ku bushake mu cyiciro cya 65 cy’Abarundi batashye iwabo ku bushake.

Aba batashye ni Abarundi 95 biyandikishije bashaka gusubira iwabo ku bushake banyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.Muri abo abagera kuri 75 babaga mu Nkambi ya Mahama , mu Karere ka Kirehe naho abandi 9 babaga mu Mujyi wa Kigali , abandi 11 babaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Abamaze gutaha ku bushake mu mpunzi zirenga ibihumbi 70 zari zahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015, ni ibyiciro 65 batashye bamaze kugera ku 30, 228.Inkambi ya Mahama iracyacumbikiye impunzi ibihumbi 40.Aba bataha ni impunzi ziba zitashye ku bushake kuko abashaka gutaha bariyandikisha nuko Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR bikabafasha kugera ku mupaka Igihugu cyabo kikabakira.

U Rwanda n’u Burundi bimaze iminsi birebana ay’ingwe u Burundi bufata umwanzuro wo gufunga imipaka yabwo ibahuza n’u Rwanda gusa ntibibuza impunzi gutaha cyangwa Abarundi baba mu Rwanda gutaha

UMUSEKE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *