Advertising

RIB igiye kwinjira mu kibazo cya Ruswa y’igitsina ivugwa muri Tour du Rwanda

21/02/2024 13:40

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rugiye kwinjira mu kibazo cya Ruswa y’igitsina yavuzwe cyane mu irushanwa rya Tour du Rwanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024 ubwo inzego zirebana n’ubutabera zagiranaga inama n’abanyamakuru bakunze gukora inkuru zirebana n’ubutabera.Ni nyuma y’aho hari bamwe mu bakobwa bigeze gukorera ibigo bitandukanye muri Tour du Rwanda bavuze ko batswe Ruswa y’igitsina kugira ngo bahabwe akazi muri iri rushanwa.

RIB yavuze ko igiye gukurikirana ibi bivugwa muri iri rushanwa mpuzamahanga riri gukinwa mu Rwanda Ku nshuro ya 16 kuva ryaba Mpuzamahanga. N’ubwo hari abavuga ko habamo Ruswa y’igitsina ntawe uratanga ikirego gusa RIB yemeje igiye gukurikirana iki kibazo cyavuzwe n’abatari bake.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yavuze ko bagiye gukurikirana iby’iyo Ruswa y’igitsina ivugwa muri Tour du Rwanda .Ati:” Twarabimenye ariko ibivugwa aba ari byinshi.Ariko ibivugwa ari ibihuha , hari ibivugwa bifite ireme.Iyo twumvise inkuru nk’izo twebwe tujyamo tugakurikirana”.

Yakomeje agira ati:” Icyo twakoze ni uko tugiye gutangira gukurikirana , twasanga koko bifite ireme, icyo gihe ababigizemo uruhare byanze bikunze barakurikiranwa”.

Previous Story

Ariel Wayz yaciye amarengo y’indirimbo ye na Butera Knowless

Next Story

Impunzi z’Abarundi zatashye ku bushake

Latest from Imikino

Kenya: Kipyegon Bett yapfuye ku myaka 26

Kipyegon Bett, umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Kenya watsindiye umudali wa bronze mu kwiruka metero 800 muri 2017 muri Shampiyona y’Isi yabereye i London,
Go toTop