Bruce Melodie yahakanye amakuru avuga ko yibye Producer Prince Kizz
Umwe mu basore bahagaze neza mu gutunganya imiziki hano mu Rwanda wamamaye nka Prince Kizz, haherutse guhwihwiswa amakuru avuga ko ashobora kuba yaribwe mu nzu akoreramo yitwa Country Records, agatwarwa na Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am.
Ni mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye n'ikinyamakuru MIE Empire gikorera kuri YouTube, abazwa na Murindahabi Irene, nibwo uyu muhanzi yavuze kubyo ashinjwa harimo kwiba uyu musore utunganya imiziki Prince Kizz.
Tugaruke Gato, ubusanzwe uyu musore Prince Kizz yigeze kubarizwa mu nzu ireberera inyungu z'abahanzi yitwa 1:55 Am, ndetse yakoze indirimbo yitwa Funga Macho ya Bruce Melodie.Bidatinze uyu musore nubwo byavugwaga ko ashobora kuba abarizwa muri 1:55 Am yahise asinya mu nzu itunganya imiziki yitwa Country Records, bitum...