Bruce Melodie yahakanye amakuru avuga ko yibye Producer Prince Kizz

03/03/2024 13:47

Umwe mu basore bahagaze neza mu gutunganya imiziki hano mu Rwanda wamamaye nka Prince Kizz, haherutse guhwihwiswa amakuru avuga ko ashobora kuba yaribwe mu nzu akoreramo yitwa Country Records, agatwarwa na Bruce Melodie ubarizwa muri 1:55 Am.

 

Ni mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye n’ikinyamakuru MIE Empire gikorera kuri YouTube, abazwa na Murindahabi Irene, nibwo uyu muhanzi yavuze kubyo ashinjwa harimo kwiba uyu musore utunganya imiziki Prince Kizz.

 

Tugaruke Gato, ubusanzwe uyu musore Prince Kizz yigeze kubarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa 1:55 Am, ndetse yakoze indirimbo yitwa Funga Macho ya Bruce Melodie.Bidatinze uyu musore nubwo byavugwaga ko ashobora kuba abarizwa muri 1:55 Am yahise asinya mu nzu itunganya imiziki yitwa Country Records, bituma umuhanga mu gutunganya imiziki witwa Element Eleeh ariwe ujya muri 1:55 Am ava muri Country Records. Ni ukuvuga ngo bombi basa n’ababidikanye.

 

Ubwo uyu muhanzi Bruce Melodie rero yajyaga mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi, yagiye mu bikorwa birimo kwamamaza imiziki ye, yajyanye na producer Prince Kizz maze abanti benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga batangira kuvuga ko ashobora kuba yibye uyu musore.

 

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi, nibwo uyu muhanzi Bruce Melodie yavuze ko uyu musore Prince Kizz Atari umwana wibwa, ndetsee yongeraho ko indirimbo bari bari kwamamaza mu gihugu cya Kenya yakozwe n’uyu musore bityo ko kujyana nawe nta kibazo kirimo.Icyakora uyu muhanzi yongeyeho ko Kandi uyu musore ajya gusinya muri Country Records n’ubundi niwe wamuvumbuye kuko, indirimbo yatumye uyu musore yamamara Ari indirimbo Funga Macho ya Bruce Melodie uyu musore yakoze.

Advertising

Previous Story

Amateka ya Mr Ibu

Next Story

Bruce Melodie yavuze impamvu yahamagawe n’abashinzwe umutekano

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop