Abahanzikazi bamaze kwamamara cyane kubera indirimbo zabo Vava Dore Imbogo na Joyeuse wa Juno bavuze ko abantu badakwiye kubagirira ishyari kuko bakunzwe ndetse bagezweho kuko buri wese agira igihe cye cyo gukundwa.Ni mu kiganiro abo bombi bagiranye n’umunyamakuru witwa Manibu ukorera kuri shene ya YouTube yitwa X Large nibwo abo bakobwa bombi bikomye abantu babagirira ishyari Kandi bidakwiye ko bagirirwa ishyari.
Bavuze ko burya umuntu cyangwa umuhanzi wese agira igihe cye cyo gukundwa bityo ko nabo bari mu bihe byabo byo gukundwa bityo ko bakwiye kuryoherwa nayo mahirwe ndetse abantu bakareka kubagirira ishyari.Ni mu minsi micye ishize uyu mukobwa Joyeuse aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya na Vava Dore imbogo yahamije ko indirimbo uyu mukobwa mugenzi we aherutse gushyira hanze yayikunze ndetse ko ari nziza.
Ubusanzwe uyu muhanzi Dore Imbogo nawe ashyira hanze indirimbo hanze zifite amashusho ndetse we agaragara mu mashusho yambaye imicyenyero, ariko amashusho uyu mukobwa Joyeuse aherutse gushyira hanze yagaragaye yambaye ikabutura aho Vava we avuga ibyo bintu atabishobora.
Sibyo gusa kuko uyu muhanzi Vava yavuze ko abantu benshi bakunda kumubaza niba Joyeuse atwite kuko ngo babonye yazanye inda Nini, gusa bombi bavuga ko adatwite ahubwo aruko yari yambaye ibintu bituma inda ye igaragara nkaho ari Nini.Abo bombi Kandi bahamya ko bakunzwe ndetse bagezweho kuko bari gukora indirimbo zikarebwa cyane kurusha izabahanzi bakunzwe bakomeye.