Advertising

Alliah Cool yaguriye imodoka umurinzi we

03/01/24 14:1 PM

Umusore ukora umwuga wo kurinda ibyamamare ari mu byishimo bikomeye cyane nyuma yo guhabwa impano ikomeye y’imodoka n’umukire ndetse akaba umukinnyi wa Filime Alliah Cool.

Ubusanzwe uyu musore ni umwe mu bagabo bakora umwuga wo kurinda ibyamamare wamamaye cyane kuko uyu musore yagiye agaragara mu mafoto arikumwe n’ibyamamare bitandukanye ndetse bikunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda.

Mu mafoto uyu musore yasakaje ku rubuga rwe rwa Instagram maze agasakara hose ku mbugankoranyambaga, uyu musore yagaragaje uburyo yakozwe ku mutima nibyo uyu mukobwa Alliah Cool yamukoreye nyuma yo kumugurira imodoka nziza cyane.

Ni ifoto iriho iyo modoka yo mu bwoko bwa Hundai, ndetse ikurikirwa n’amagambo arimo ibyishimo no gushima iyo mpano yahawe n’uyu mukire kazi Alliah Cool.

Uyu musore yagaragaje ko akunda ndetse yubaha cyane uyu mukire kazi Alliah Cool dore ko yavuze ko amufata nk’umubyeyi we ndetse amusabira Umugisha ku Mana.

Previous Story

Omah Lay yabwiye umukobwa baherutse kubyinana ko umukunzi we namwanga azamwikundira

Next Story

El Classico Beach yashyize abagore igorora

Latest from Imyidagaduro

Go toTop