Byagenze ute kugira ngo Joyeuse arushe views Safi Madiba ku ndirimbo ye nshya

15/02/2024 19:55

Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje gutanga ibitekerezo cyane mu buryo umuhanzi wakunzwe n’abatari bacye hano mu Rwanda Safi Madiba akomeje kwanikirwa n’abana arusha uburambe mu Muziki.

 

Uyu muhanzi Safi Madiba ubusanzwe atuye muri Canada ndetse akaba amazeyo igihe kinini arinaho akorera ibikorwa bye birimo no gukora umuziki. Yari amaze igihe adashobora indirimbo nshya ariko ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya hanze ntiyakiriwe neza ku kigero cyo hejuru nkuko byari byitezwe.Indirimbo yitwa “Valentina” ni indirimbo nshya yashyizwe hanze n’uyu muhanzi Safi Madiba ikaba imaze iminsi 6 igiye hanze amashusho yayo akaba amaze kurebwa n’abantu bagera ku bihumbi 111 gusa ku rubuga rwa YouTube. Urebye neza iyo ni Imibare iri hasi ugereranyije n’uburyo uyu muhanzi asanzwe akunzwemo dore ko kuri ubu aho muzika nyarwanda imaze kugera iyo indirimbo yakunzwe mu munsi umwe Iba imaze kurebwa nabarenga ibihumbi 200 byibura.

 

Umuhanzikazi Joyeuse nawe aherutse gushyira hanze indirimbo ye yitwa “Monbebe” nayo imaze iminsi 3 gusa igiye hanze ariko amashusho yayo akaba amaze kurebwa nabarenga ibihumbi 114 ku rubuga rwa YouTube.Ni Imibare iri hejuru cyane ugereranyije nuko iyo ya Safi Madiba yarebwe kuko byonyine harimo ikinyuranyo cy’imibare kuko Joyeuse ararusha Safi Madiba abantu ibihumbi 3 burenga, ikindi Kandi iya Safi Madiba yasohotse mbere ho iminsi 3 urumva ko muri rusange iya Joyeuse yarebwe cyane bigaragarira buri wese.

 

Ubusanzwe uyu muhanzi afite shene ye ya YouTube channel ihagaze neza dore ko ifite abantu cyangwa aba subscribers bagera ku bihumbi 173. Naho umuhanzikazi Joyeuse we indirimbo ze zinyura kuri shene ya YouTube yitwa Slim Jesus Entertainment ikurikirwa naba subscribers bagera ku bihumbi 32 byonyine gusa.Abanti benshi hirya no hino bakomeje kwibaza icyateye abantu kudakunda cyane indirimbo ya Safi Madiba yari yashyize hanze agamije kuyitura abo Bose bari mu rukundo cyane ku munsi weje hashize wa St Valentine wahariwe abakundana.

 

Icyo ni kimwe mu bintu abanyarwanda bashinjwa ko bashobora kuba baharara cyane nyuma Yuko birebeye indirimbo ya Joyeuse ugezweho muri iyi minsi aho kujya kureba indirimbo ya Safi Madiba wabahaye imiziki myiza ndetse mukayikunda. Hari amakuru akomeje gucicikana Kandi ko amashusho yiyo ndirimbo nshya ya Safi Madiba ashobora kuba yarafatiwe mu gihugu cya Brazil.Ese wowe ubona ikiri gutuma indirimbo ya Safi Madiba itarebwa cyane ari ikihe!????

REBA HANO INDIRIMBO ZABO

 

Advertising

Previous Story

U Rwanda ruravugwaho kwibikaho intwaro zihambaye

Next Story

Byinshi ku ndwara yitwa ‘Hypochondrio’ itera umuntu guhora ajya kwivuza atarwaye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop