Tuesday, May 14
Shadow

Abasore bari mu myaka 30 nta gahunda bagira, njye nikundira abari mu myaka 40 umukobwa yikomye abasore

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’uyu mukobwa wo mu gihugu cya Ghana wavuze ko abasore bari mu myaka ya za 30 burya ngo kuri we nta gahunda ababonaba bityo ko atabakunda.

 

Nk’uko uyu mukobwa yabyivugiye, yatangaje ko we ubusanzwe ari mu myaka 20 akaba abona guteretana n’abasore bari mu myaka ya 30 ari uguta umwanya kuko yizera ko abo basore burya nta gahunda bagira.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa TIKTOK mu mashusho akomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga, uyu mukobwa yavuze ko aho guteretana n’abasore bari mu myaka ya 30 yahitamo guteretana nabari mu myaka 40 kuko ngo bo Bazi icyo bakora ndetse bagira gahunda.

 

Icyakora abantu benshi bakomeje kumwibasira bavuga ko ibyo avuga atabizi cyane abasore bo mu gihugu cya Ghana bakomeje kugaragaza ko uyu mukobwa ibyo avuga Ari ku ruhande rwe bityo ko nta shingoro bifite.

 

Umwe yavuze ko impamvu uyu mukobwa yavuze ibyo byose ariko abasore bari mu myaka ya 30 baba bashaka umukobwa bakundana ngo babane bakore ubukwe naho abari mu myaka 40 bo baba ari abagabo bubatse bafite Ingo bityo ko uyu mukobwa ashobora kuba akunda abagabo bubatse ba sugar daddy kurusha abasore.

 

Ese wowe ubona abasore bo mu myaka ya 30 nta gahunda bagira nkuko uyu mukobwa abivuga!???

 

 

Source: ghpage.com