Waruziko guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina hagati yabashakanye bigira ingaruka mbi, icyakora Hari n’ibyiza

16/02/2024 10:36

Kimwe mu gikorwa kiba hagati yabo bashakanye no gukora imibonano mpuzabitsina bibamo. Gusa Hari ubwo hagati yabo bahisemo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina kubera impamvu zitandukanye.

 

Dore ibibi byo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina:

 

 

  1. Kurwana bya hato nahato

 

Inzobere zivuga ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina Kenshi mu kwezi arwara gacye kurusha utabikora narimwe. Bityo iyo uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma wisanga usigaye urwara bya hato nahato.

 

 

  1. Kuruhuka gacye

 

Bivugwa ko Kandi gukora imibonano mpuzabitsina bituma abo bari muri icyo gikorwa babasha kuruhuka, bityo iyi uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma uruhuka gacye mu buzima bwawe.

 

 

  1. Guhinduka ku mubano wanyu

 

Iyo musanzwe muri mu rukundo mukora imibonano mpuzabitsina ariko wowe ugahitamo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma umubano wanyu utangira gupfa kuko igikorwa cyo gutera akabariro ni kimwe mu bintu byari bigize urukundo rwanyu.

 

 

  1. Kubura ibitotsi

 

Ikindi iyo abashakanye bamaze gukora imibonano mpuzabitsina bivugwa ko babona ibitotsi mu buryo bwihuse kubera igikorwa baba bavuyemo. Rero wowe iyo uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma utangira kubura ibitotsi.

 

 

  1. Umuvuduko w’amaraso ushobora kwiyongera

 

Gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu birinda ko amaraso yawe yihuta cyane bityo bigatuma atembera mu mubiri wawe neza rero iyo uhagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma wisanga urwaye umuvuduko w’amaraso.

 

 

  1. Stress na depression

 

Kubera ko uba wahagaritse gukora imibonano mpuzabitsina bishobora gutuma wisanga ufite stress nyinshi ndetse rimwe n’arimwe ukarwara na depression kubera ko Hari igikorwa wahagaritse gukora ariko wari usanzwe ukora.

 

 

 

Icyakora inzobere zivuga ko Kandi Hari ibyiza byo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina harimo.

 

  • Kudatwita: uburyo byonyine bwo kwirinda inda utateganyije bwuzewe 100% ni uguhagarika gukora imibonano mpuzabitsina.

 

  • Kutandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 

  • biguha umwanya wo kwimenya mu buzima bwawe.

 

 

 

Source: www.webmd.com

Advertising

Previous Story

Niwe muntu ufite izina rirerire ku isi, Uyu mukobwa afite izina rigizwe n’inyuguti 1,019

Next Story

Umwihariko w’indirimbo Ariel Wayz yakoreye mu Bigogwe – VIDEO

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop