
Umuyobozi wa Rayon Sports FC mbere yuko ikipe ijya muri Mozambique yavuze ko bagifitiye umutoza icyizere ni nyuma y'uko harigiye hanze Amakurub yavugaga ko ashobora gusezererwa. Umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko abafana badakwiriye gushinja abakinnyi imbaraga nke kuko umusaruro utaboneka umukinnyi atahembwe neza
Ku wa Kabiri Tariki 20 Ukwakira 2026 nibwo Rayon Sports FC yafashe urugendo rujya Maputo muri Mozambique mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya Kabiri mu mukino wo kujya mu matsinda.
Umuyobozi w'agateganyo wa Rayon Sports FC Hadji Mayor Murenzi mbere yuko ikipe ijya muri Mozambique yavuze ko bagifitiye umutoza icyizere ni nyuma y'uko harigiye hanze Amakurub yavugaga ko ashobora gusezererwa. Umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko abafana badakwiriye gushinja abakinnyi imbaraga nke kuko umusaruro utaboneka umukinnyi atahembwe neza.
Umuyobozi w'agateganyo wa Rayon Sports FC Hadji Mayor Murenzi yavuze ko Harigingo yahawe akazi avuye muri Kiyovu Sports Club, hashingiwe ku kuba yari amenyereye umupira wo mu karere, yaraciye muri Rayon Sports FC ndetse akina umukino mwiza uberanye n’iyi kipe, anabyerekana mu ntangiriro.
Ati “Yaraje turakorana dusoza shampiyona, dutangirana na CECAFA, dutangirana imikino icyenda tutaratsindwa. Umusaruro waturutse mu buryo imyiteguro yakozwe hagati y’ubuyobozi, ibiro bya tekinike n’umutoza.”
“Ni umutoza dufitiye icyizere kuko mu kwezi kumwe yabashije guhuza 80% y’abakinnyi bashya, tubasha guhuza dukuramo Panthère Sportive du Ndé.
Ati:"Gutsindwa umukino cyangwa kanganya ntibivuze ko umutoza ari umuswa.”
Akomeza agira ati “Si umutoza ahubwo ni ukubaza impamvu umusaruro wagabanyutse, tukicarana na we tukabaza niba biterwa n’abakinnyi cyangwa imitoreze. Aba bakinnyi bakinnye imikino myinshi. Hafi ya bose bagize imvune muri aya mezi atatu, barananiwe. Umuntu ufite ubwenge yagakwiriye kureba kure.”
“Abafana ndabumva kandi twese dukunda intsinzi ariko irategurwa. Buriya hari ibyo abantu babona ariko bitaturutse ku bakinnyi, ahubwo ari ku bindi biri inyuma.
Amikoro ni ikintu kinini cyane. Umukinnyi wavuye mu rugo nta funguro rya kumanywa ahasize, atishyuye n’inzu, kumubwira ngo ameze neza mu mutwe, aba afite mu mutwe hakomeye.”
Yahakanye ko hari umwuka mubi muri Rayon Sports FC by’umwihariko kutumvikana hagati y’Umutoza Haringingo n’Umuyobozi wa Tekinike, Dylan Lienart, ahubwo ari ibihuha biri mu “bashaka guca igikuba muri Rayon Sports FC”.
Ati “Abo bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakoresha abanyamakuru kugira ngo Rayon Sports FC icike intege. Iyo itera imbere buri wese aba ashaka kugukurura agusubiza inyuma. Yaba abo mu makipe muhanganye, yaba abo muri kumwe batumva icyerekezo, bose ni bo tutari ku murongo umwe.”
Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukuboza 2026, ni bwo Rayon Sports izakina na Black Bulls FC yo muri Mozambique mu mukino wo kwishyura utanga itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.
Umukino ubanza Rayon Sports FC yatsinzwe ibitego 2-0 kugira ngo ikomeze mu maysinda birayisaba gutsinda ibitego 3-0 cyangwa igatsinda 2-0 bagatera Penalite. Igihe Black Bulls FC yabatsinda igitego byaba bikomeye.














