
Christiano Ronaldo akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara mubitangazamakuru mugihe cy'imyitozo agitunze iPhone 15 Pro yasojotse 2023 ,Mugihe Apple igeze Kuri iphone 18 muri 2026.
Christiano Ronaldo umunyabigwi ubu uri kubarizwa mu ikipe ya Al Nassr Muri Saudi Arabia Kuva mu Kwa mbere ku mwaka wa 2023 Aho yasinye amasezerano azarangira n'ukwezi Kwa Gatandatu mu mwaka wa 2027 aracyatunze iPhone 15 Pro mugihe ibyamamare Bimwe na Bimwe usanga bigendana na version nshya ya Telephone cyangwa imodoka igezweho.Aya mafoto yagiye hanze hagati y'ukwezi Kwa Kane n'ukwezi Kwa Gatanu 2026 mu bihe by'imyitozo.
Mu busanzwe ibyamamare bikunze kugaragara muri model nshyashya bitewe n'ingano y'amafaranga byinjiza cyangwa uburyo biyumva.
Umuraperi w'umunyamerika Rick Ross ni umwe mubakunze kugaragara mu modoka nshya zifuzwa na benshi nkubu yahoo iherutse gutangazako Muri Kanama 2026,ko umuraperi Akaba n’umushoramari w’Umunyamerika Rick Ross yerekanye imodoka nyinshi z’agaciro afite, mu bubiko bwe bwihariye bw’imodoka buri i Miami, muri Leta ya Florida, muri Amerika. Muri izo modoka harimo izo mu bwoko bwa supercars zihenze cyane ndetse n’imodoka za Chevrolet zasohotse vuba.Raporo iheruka yakozwe na Ikinyamakuru Business Insider Ku wa 19 Kanama 2026 igaragaza amakuru ajyanye n’indege bwite yo mu bwoko bwa Gulfstream G550 ya Rick Ross, ivuga ko yashyizwemo ikoranabuhanga rya internet rya Starlink ryonyine rifite agaciro ka Miliyoni 700,000$ z’amadolari ya Amerika ($700,000) asaga 1,035,030,000 (Miliyari imwe na miliyoni mirongo itatu n’eshanu n’ibihumbi mirongo itatu) z’amafaranga y’u Rwanda, si ibyo gusa Kandi kuko usanga n'imishinga ya Rick Ross Akora iba yagutse cyane kuburyo undi wese byamugora kubyigana; ibi bigaragarira no mubikorwa by'ubuhanzi nko mundirombo "I am The one" yakoranye nabastari batandukanye harimo:Justin Bieber,Quavo,Chance The Rapper na Lil Wayne,Byonyine guhuza aba basitari nibintu bitakorwa nubonetse wese .Hari abavugako abikoreshwa no kwemeza abantu abandi bakavugako Ari Ubukire.
Urwo ni Urugero rumwe rutwerekeza kuri Christiano Ronaldo,umwe mubakorera agatubutse dore ko CRISTIANO RONALDO ari mu bakinnyi bakize cyane ku isi. Uretse amafaranga akura mu mupira w’amaguru, afite n’ubundi Buryo bwinshi yinjiza amafaranga, harimo kwamamaza ibicuruzwa, ubucuruzi n’ishoramari,uduhimbazamusyi n'impano , social media nahandi.
Nk’uko imibare yatangajwe na Forbes ibigaragaza, umutungo we ubarirwa muri miliyari zirenga imwe y’amadolari ya Amerika.
Umutungo wose (Net Worth) uhagaze Miliyari $1.2,Amafaranga yinjiza ku mwaka ni Miliyoni $300, ubwo harimo Amafaranga akura mu mupira w’amaguru Miliyoni $235,hari Kandi nandi mafaranga akura mu kwamamaza n’ubundi bucuruzi angana na Miliyoni $65,ubwo hakaza Amafaranga yinjiza ku kwezi ugereranyije ninka Miliyoni $25, kumunsi Amafaranga yinjiza ugereranyije ni nkibihumbi magana $821,918.
Ronaldo Kandi akura amafaranga menshi mu masezerano afitanye n’ikipe ya Al-Nassr Nk’uko urubuga Capology, rukusanya amakuru ajyanye n’imishahara y’abakinnyi b’umupira w’amaguru, rubigaragaza, umushahara uhamye wa Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Al-Nassr mu mwaka w’imikino wa 2026–2027 ugereranywa na miliyoni 208.4 z’amayero (€208.4 million)ku mwaka mu manyarwanda asaga 346,006,520,000.00 Frw(Miliyari magana atatu na mirongo ine n’esheshatu na miliyoni esheshatu n’ibihumbi bitanu na magana abiri na makumyabiri by’amafaranga y’u Rwanda). Ubwo hatarimo ibihembo by’inyongera., aho ahembwa amafaranga menshi kubera ubuhanga bwe n’agaciro afite ku isoko ry’umupira w’amaguru,Akora ubufatanye n’ibigo bikomeye ku isi, birimo Nike,Gucci..bikamwishyura kugira ngo amenyekanishe ibicuruzwa byabyo,Afite ibikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano n’izina rye rya CR7, birimo amahoteli, imyambaro, imibavu n’ibindi bicuruzwa.
Yanashoye Kandi amafaranga mu bikorwa bitandukanye bigamije kumwinjiriza amafaranga no gukomeza kwagura umutungo we, ndetse no hanze y’umupira w’amaguru.
Kwinjiza miliyoni Zirenga 300 $ z’amadolari zirenga ku mwaka, nk’uko Forbes yabigereranyije mu 2026, bihwanye n’impuzandengo ya miliyoni 25 $ z’amadolari ku kwezi. Icyakora, ayo mafaranga si inyungu asigarana yose, kuko hari imisoro, amafaranga akoreshwa mu bucuruzi n’ibindi bisohoka.
Iyo mibare yose yavuzwe ruguru igaragaza Uburyo Kwigondera Bimwe mubinezeza ,imodoka,Telephone,nibindi bigezweho bitamugora nubwo Bavuga ngo Kami Kamuntu ni Umutima we ,Ushobora gusanga christiano adakunda guhararana n'ibigezweho byose cyangwa se Wenda we abona iPhone 15 Pro Ntacyo imutwaye.














