President Donald  Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame
INKURU NYAMUKURU

President Donald Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame

Sammyart User2026 Ukwakira 225 min gusoma
President Donald  Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald John Trump i Washington DC ,USA Tariki 21 Ukwakira 2026 yongeye kugirana amakimbirane n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ibibazo ku Burusiya, aho yabise “abanyamakuru b’ibicucu” ndetse akababwira ko “nta kintu na kimwe bazi.”Batangangaza ibinyoma.

Donald John Trump Said "Yo are a stupid Person ,And by the way, your network worst of all "Ati: “Uri igicucu (Stupid) ,Kandi ikindi, urwego rwanyu rw’itangazamakuru ni rwo rubi kurusha izindi zose.”

Ibi byabaye ubwo yari agiye kuva muri White House yerekeza mu nama yo kwiyamamaza muri Leta ya Carolina y'amajyepfo ,kumpamvu zo gukangurira abayoboke b'Abarepubulikane kuzatora ku bwinshi no gushyigikira abakandida baho mbere y'amatora y'inzibacyuho azaba ku wa 3 Ugushyingo 2026. Abanyamakuru bamubajije ibibazo byerekeranye no kuba nyuma y’uko Uburusiya butangaje ko Umunyamerika Stephen Hubbard, umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru w’imyaka 74 ukomoka muri Leta ya Michigan, arekuwe.

Stephen Hubbard After Released by Russia

Stephen Hubbard After Released by Russia.
Uyu Stephen Hubbard yari yarafunzwe N'uburusiya nyuma Yuko bwigaruriye tumwe muduce twa Ukraine; yakatiwe mu Mwaka wa 2024 akatirwa imyaka itandatu n’amezi 10, nyuma yo gushinjwa ni cyaha cyo kurwanirira uruhande rwa Ukraine no gukorana nimitwe ya gisirikare yikorera(Macinary) nk'umusirikare wo mu kindi gihugu.Nyuma y’uko Hubbard arekuwe, abanyamakuru babajije Trump ibibazo byerekeranye no kuba Amerika haba hari icyo yahaye u Burusiya kugira ngo na bwo burekure uwo Munyamerika.

Stephen Hubbard When Arrested By Russia in 2024

Stephen Hubbard When Arrested By Russia in 2024

Nuko ubwo umwe mu banyamakuru ba CNN,Witwa Kaitlan Collins, yabajije Trump ku bivugwa ku kuba Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, nta kintu yaba yarasabye Leta ya Amerika kugira ngo Hubbard arekurwe.Trump yasubije ati: “Iyo ntaza gukora ibyo nakoze, ntuba ubonye Bwana Hubbard agaruka.”

Nyuma yaho, Perezida Trump yarakariye uwo munyamakuru,amusubizanya uburakari aramubwira ati: “Nta kintu na kimwe uzi. Muri CNN mutangaza amakuru y’ibinyoma.”

Kaitlan Collins - CNN Journalist

Kaitlan Collins - CNN Journalist 

Byakomeje no Mu kindi gice cy’icyo kiganiro, nuko Trump aza kubwira Collins ati: “Ntusobanukiwe ibyo uvuga, ufite ubushobozi buke bwo gutekereza. Uri igicucu.”

CNN si yo yonyine Trump yanenze muri icyo kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru.Kuko Mu kindi kibazo, umunyamakuru wa ABC News yabajije Trump ati: “Ni gute guhagarika ibihano byafatiwe u Burusiya kugira ngo Hubbard arekurwe bitafatwa nko kugira icyo uha u Burusiya kugira ngo nawe aguhe ikindi?”

Trump yamusubije ati: “Ese uri igicucu? Ukorera nde?”

Uwo munyamakuru amaze kumubwira ko akorera ABC News, Trump yaramushubije ati: “Uri  igicucu (Stupid) ,Kandi ikindi, urwego rwanyu rw’itangazamakuru ni rwo rubi kurusha izindi zose.”

"Yo are a stupid Person ,And by the way, your network worst of all "

President of USA Donald John Trump

President of USA Donald John Trump 

Gusa nanone Aya makimbirane si ubwa mbere Perezida Trump ayagiranye n’abanyamakuru mu mezi ashize,Hagiye hagaragara ibiganiro bikarishye hagati ye n’abanyamakuru batandukanye, cyane cyane abagore, aho yakoreshaga amagambo akomeye, ababwira ko ari “abanyamakuru babi,” “ibicucu” ndetse n’“abadasobanukiwe.”

Muri Nzeri, Trump yatangaje ko abujije ibitangazamakuru birimo CNN, MS NOW na Politico gukorera amakuru muri White House, abishinja gukwirakwiza “amakuru y’ibinyoma.”icyo vibe Ubuyobozi bwa White House bwahagaritse impushya z’abanyamakuru bo muri ibyo bitangazamakuru zo kwinjira muri White House.

Icyakora nyuma yaho , ku wa 24 Nzeri, umucamanza w’urukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Timothy Kelly yategetse ubuyobozi bwa Trump “gusubizaho ako kanya uburenganzira bwabo bwo kwinjira, kubusubizaho mu buryo bwemewe no kubusubizaho uko bwari busanzwe.”

Iki gikorwa cyongeye kugaragaza umwuka w’amakimbirane umaze igihe hagati y’ubuyobozi bwa Trump n’ibitangazamakuru, cyane cyane ku birebana n’uburyo abanyamakuru babaza ibibazo abayobozi ba Leta n’uburenganzira bwabo bwo gukora akazi k’itangazamakuru muri rusange.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu

Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no hirya no hino y'igihugu , ruteraniye muri BKArena i Kigali, aho rutegereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gikorwa cyiswe Youth MeetThePresident giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10,000 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko, abanyeshuri,abayobozi b' urubyiruko,abikorera,abakorera bushake ndetse nizindi ngeri zitandukanye.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi
INKURU NYAMUKURU

Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi

Niyodushima Liliose, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Ngororero, yagiye gushaka imibereho mu mahanga, birangira acurujwe muri Myanmar, aho yakoreshejwe ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, agakorerwa iyicarubozo ndetse agakubitishwa amashanyarazi. Uyu mugore avuga ko urugendo rwe rw’inzitane rwatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’imibereho byakurikiye urupfu rw’umugabo we, wari Umunya-Misiri bakoranaga ubucuruzi mu Rwanda.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose
INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi The Ben agiye gukora igitaramo kizakangaranya Afurika yose

Tger B [ The Ben ] yatangaje ko igitaramo cye ngarukamwaka cyo gutangiza umwaka mushya, ‘The New Year Groove’, kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kuri iyi nshuro kikazahuza abahanzi bakomeye bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Robert  Kabera yapfuye
INKURU NYAMUKURU

Robert Kabera yapfuye

Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize
Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3

Inkuru zishyashya

Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.
Imikino

Christiano Ronaldo Ibyo Kuba iPhone 18 Yarasohotse Ntibimuhangayikishije.

Christiano Ronaldo akomeje kugarukwaho nyuma yo kugaragara mubitangazamakuru mugihe cy'imyitozo agitunze iPhone 15 Pro yasojotse 2023 ,Mugihe Apple igeze Kuri iphone 18 muri 2026.

Sammyart Useramasaha 15 yashize
Benshi bamaze gukuramo ayabo na we kuramo ayawe ! Uwa Social App ikomeje kubyimbya imifuko y’abayikoresha
Inkuru zamamaza

Benshi bamaze gukuramo ayabo na we kuramo ayawe ! Uwa Social App ikomeje kubyimbya imifuko y’abayikoresha

Urubuga rwa Uwa Social App ruhuza Abanyafurika muri rusange mu kumurika imico itandukanye , kugaragaza ibyo abantu bakora ndetse kumenyana (Connection) , rumaze kuba isoko y’ubukire kuri bamwe kuko bagenda bungikiraho amafaranga menshi cyane. Uwa Social App uyibona unyuze kuri Google , Play Store cyangwa App Store.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 19 yashize
Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.
Imikino

Rayon Sports FC :Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC buracyafitiye icyizere umutoza Haringingo Francis.

Umuyobozi wa Rayon Sports FC mbere yuko ikipe ijya muri Mozambique yavuze ko bagifitiye umutoza icyizere ni nyuma y'uko harigiye hanze Amakurub yavugaga ko ashobora gusezererwa. Umuyobozi wa Rayon Sports FC yavuze ko abafana badakwiriye gushinja abakinnyi imbaraga nke kuko umusaruro utaboneka umukinnyi atahembwe neza

ADAM Yannickamasaha 20 yashize
Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?
Hanze

Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?

Imikoranire hagati y'uwahoze Ari Prezida wa Congo Joseph Kabila Kuva Mutarama 2011 Kugeza 2026 na M23 yibazwaho byinshi nko kuba M23 n'abanyamulenge muri rusange barakomeje gutotezwa ubwo Kabila yari kubutegetsi ariko ubu Akaba yiyunze nabo.

Sammyart Useramasaha 20 yashize
Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki
Iyobokamana

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rwe rw’imyaka isaga 20 mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo, imbogamizi n’ibihe byamuciye intege, ariko byose bikamwigisha gushima Imana no gukomeza umurimo w’ubuhanzi. Ni ubutumwa azashingiraho mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 40 amaze avutse n’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Minisitiri Utumatwishima yavuze isomo ryasizwe n’impaka ku myambarire y’abakobwa
Inkuru ku Rwanda

Minisitiri Utumatwishima yavuze isomo ryasizwe n’impaka ku myambarire y’abakobwa

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko impaka zaterwaga n’imyambarire y’abakobwa n’abagore mu bitaramo n’ahandi hahurira abantu benshi zasize isomo rikomeye, ririmo gukomeza kwigisha abasore n’abagabo “kubaha umubiri w’umwana w’umukobwa”.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize