VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Imikino

VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.

ADAM Yannick2026 Ukwakira 57 min gusoma
VolleyBall: REG VC na POLICE WVC zitwaye neza muri Kirehe Open Volleyball Tournament 2026.
Sanga:
writer.umunsi.com

REG VC na POLICE WVC nizo zegukanye irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 nyuma yo gutsinda APR VC na RRA WVC mu gihe KIREHE VC yegukannye umwanya wa gatatu itsinze POLICE VC.

Guhera Tariki 2 kugeza tariki 4 Ukwakira 2026 mu Karere ka Kirehe intara y'Iburasirazuba haberaga irushanwa Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 ryateguwe na Karere ka Kirehe n'ishyirahamwe ry'umukino w'amaboko (VolleyBall) FRVB mu Rwanda. 

Tariki 4 Ukwakira 2026 nibwo habaye imikino ya nyuma mu byiciro byose (Abagabo, Abagore, Ingimbi, n'abakanyujijeho) ndetse no guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo.

Mbere y'uko bakina imikino ya nyuma (Final ) habanje gukora Siporo Rusange yahuje abakinnyi bari bitabiriye irushanwa ndetse n'abaturage ba Karere ka Kirehe ahatanzwe ubutumwa bwo kurwanya kunywa inzoga z'icyuma n'ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe n'abaturage muri Siporo Rusange 

Umuyobozi w'AKarere atanga ubutumwa bwo kwiririnda inzoga z'icyuma n'ibiyobyabwenge

Umuyobozi w'AKarere atanga ubutumwa bwo kwiririnda inzoga z'icyuma n'ibiyobyabwenge 

Umuyobozi w'AKarere ka Kirehe Rangira Bruno yagize : "Yasabye abitabiriye iyi siporo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga itemewe kugira ngo bagire ubuzima bwiza, avuga ko nta terambere rishoboka mu gihe umuntu ari umusinzi; abasaba kandi gukomeza gukunda gukora siporo, no kunoza umurimo mu kwiteza imbere.


Mu gusoza iyi mikino ya nyuma yari yitabiriwe n'Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Ngabo Brave, Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye isonzwa ry'iri rushanwa.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye isozwa rya KIREHE Open Volleyball Tournament 2026

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye isozwa rya KIREHE Open Volleyball Tournament 2026

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba ari kumwe n'Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo 

Habanje umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo aho Kirehe VC yatsinze Police VC amaseti 3-1 (21-25, 31-29, 25-20, 25-18).

Kirehe VC na Police VC bahatanira umwana wa gatatu

Kirehe VC na Police VC bahatanira umwana wa gatatu 

Umukino wa nyuma ( Final) Mu Bagabo wahuje APR VC na REG VC maze APR VC itsindwa na REG VC amaseti 3-2 ( 26-28, 19-25, 26-24, 28-26 na 11-15).

REG VC na APR VC k'umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe 

Umukino wa nyuma mu Bagore Police WVC yonge ya e gutsinda RRA WVC amaseti 3-0 (25-19,25-23,22-25)

Police WVC na RRA WVC mu guhatanira igikombe

Police WVC na RRA WVC mu guhatanira igikombe 

Mu ngimbi UPN/Gakoni VC yatsinze RUSUMO HS VC Amaseti 3-1.

( 22-25, 25-20, 25-18, 25-10).

Mu bakanyujijeho RELAX VC yatsinzwe na KIREHE Legends VC amaseti 2-1

 (19-25, 25-23, 25-23).

Ibihembo 

Amakipe yahembwe kuburyo bukurukira

Mu Bagabo REG VC yegukannye igikombe na Miliyoni (1000000 FRW). 

APR VC yabaye iya kabiri yahembwe ibihumbi maganatanu (500000 FRW) naho Kirehe VC yegukanye umwanya wa gatatu yahembwe ibihumbi maganatatu (300000 FRW). Ndetse no mu Bagore niko byagenze.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Ngabo Brave

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Ngabo Brave 

Mu gusoza iri rushanwa umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Ngabo Brave nawe watanze ubutumwa bwo kwiririnda ibiyobyabwenge n'inzoga z'icyuma aho :" Yasabye abitabiriye Kirehe Open Volleyball Tournament 2026 kwirinda ibiyobyabwenge, no kwirinda inzoga zitemewe, ati: "Ntabwo wanywa icyuma, ibiyobyabwenge, ngo ube umusiporutifu mwiza; turabasabye mwirinde kugira ngo mugire ubuzima bwiza."

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Abaturage bari baje ari benshi

Abaturage bari baje ari benshi

 

POLICE WVC yegukannye igikombe

POLICE WVC yegukannye igikombe 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize