Umuraperi Snoop Dogg yashoye akayabo mu Ikipe ya Swansea City !
Imikino

Umuraperi Snoop Dogg yashoye akayabo mu Ikipe ya Swansea City !

Sammyart User2026 Ugushyingo 34 min gusoma
Umuraperi Snoop Dogg yashoye akayabo mu Ikipe ya Swansea City !
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuraperi w’Umunyamerika Calvin Cordozar Broadus Jr., wamamaye ku izina rya Snoop Dogg, yinjiye mu bashoramari ba Swansea City AFC, ikipe yo muri Wales ikina mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza (EFL Championship), aho yaguze imigabane muri iyi kipe.

Ku wa 17 Nyakanga 2025 ni bwo Swansea City yatangaje ku mugaragaro ko Snoop Dogg abaye umwe mu bafatanyabikorwa bayo (co-owner and investor), nyuma y’uko yari yabanje kugaragara mu mashusho yamamaza umwambaro mushya w'iyi kipe w'umwaka w'imikino wa 2025/2026.

Snoop Dogg in Swansea

Snoop Dogg in Swansea 

Nubwo Snoop Dogg yemejwe nk'umwe mu bashoramari bafite imigabane mike (minority stakeholder), Swansea City ntiyigeze itangaza amafaranga yashoye cyangwa ijanisha ry'imigabane yaguze.Icyakora, ku wa 5 Nzeri 2025, ikinyamakuru Sports Business Journal cyatangaje ko Swansea City yashakaga gushaka miliyoni 67 z'amadolari ya Amerika mu bashoramari bashya, hagamijwe kwihutisha iterambere ry'iyi kipe,Iyo gahunda yo gushaka miliyoni 67 z'amadolari yari iy'ikipe muri rusange, ntabwo ari amafaranga Snoop Dogg yashoyemo.

Swansea City FC

Swansea City FC

Mu butumwa bwe ubwo yatangazwaga nk'umushoramari, Snoop Dogg yavuze ko gukunda umupira w'amaguru ari ikintu kimuranga, ariko ko amateka ya Swansea n'akarere iherereyemo yamukoze ku mutima

 Yagize ati:"This is a proud, working class city and club. An underdog that bites back, just like me" ; Bisobanuye ko Swansea ari umujyi n'ikipe byubakiye ku baturage bakora cyane, kandi bifite umuco wo guhangana n'ibikomeye, nk'uko na we abyibonamo.

Swansea city FC

Swansea city FC

Impamvu y'ingenzi y'ishoramari rye kandi ni ugufasha iyi kipe kwagura izina ryayo ku rwego mpuzamahanga, kongera abafana, gukurura abaterankunga no guteza imbere ubucuruzi bwayo.

Abayobozi b'iyi kipe bagaragaje ko kuba Snoop Dogg afite abafana benshi ku isi bishobora kuyifasha kugera ku masoko mashya no kongera amafaranga ava mu bikorwa by'ubucuruzi, bityo akazayifasha gushora imari mu bakinnyi no kubaka ikipe ihangana.

Snoop Dogg

Snoop Dogg 

Snoop Dogg yinjiye mu itsinda ry'abashoramari barimo Luka Modrić, wahoze akinira Real Madrid, na we waguzemo imigabane muri Swansea City muri Mata 2025,Iyi kipe iyobowe n'abanyamerika Brett Cravatt na Jason Cohen, bayoboye igikorwa cyo kuyigura mu Gushyingo 2024.

Swansea City iheruka gukina muri Premier League mu mwaka wa 2018, ikaba ikomeje intego yo kongera ubushobozi bwayo no guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere,Ishoramari rya Snoop Dogg rero ntirishingiye gusa ku kuba umufana w'umupira w'amaguru, ahubwo ni n'umushinga wo gukoresha izina rye n'ubushobozi bwe mu kwamamaza no guteza imbere ikipe ya Swansea City.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Barcelona Igiye Kwakira Depottivo Alavés ifite abakinnyi batandatu mu Mvune
Imikino

Barcelona Igiye Kwakira Depottivo Alavés ifite abakinnyi batandatu mu Mvune

Ikipe ya FC Barcelona irakira Deportivo Alavés mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Espagne, La Liga, ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi bakomeje kuvurwa imvune, by’umwihariko mu bwugarizi.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17
Imikino

Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano dos Santos Júnior, uzwi nka Cristianinho, yahamagwe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17 (U-17).

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Rutsiro FC Ikomeje Guhatanira Kugaruka Mu Cyiciro Cya Mbere.
Imikino

Rutsiro FC Ikomeje Guhatanira Kugaruka Mu Cyiciro Cya Mbere.

Ikipe ya Rutsiro FC ikomeje kwerekana ko ifite intego yo kongera gukina mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda, nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w'imikino wa 2025/2026. Iyi kipe ihagarariye Akarere ka Rutsiro yatangiye shampiyona y'icyiciro cya kabiri ya 2026/2027 neza, ndetse kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Uganda irashaka gukina n’Amavubi mu mukino w'ishyiraniro
Imikino

Uganda irashaka gukina n’Amavubi mu mukino w'ishyiraniro

Ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) yerekanye ko ishaka gukina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, mu mukino w’inshuti uza kuba ukomeye cyane ku mpande zombi.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 3 yashize

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
Izindi nkuru

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri

umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize