Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Imikino

Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 23 min gusoma
Vinicius na Real Madrid bahakanye ibihuha bivuga ko yasimbujwe umuntu usa na we
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid, Vinicius Junior, n’abamuhagarariye ndetse n’ikipe ye bahakanye ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe, agasimbuzwa undi muntu usa na we.

Ibi bihuha byatangiriye ku mbuga nkoranyambaga muri Brazil by’umwihariko, nyuma bigera no mu bitangazamakuru by’imikino byo muri Espagne gusa kugeza ubu nta gihamya cyangwa amakuru yemeza ibyo bivugwa, kandi abantu ba hafi ya Vinicius ndetse n’abahagarariye Real Madrid babihakanye ku mugaragaro.

Abantu bakomeje gukwirakwiza ayo makuru bavuga ko Vinicius ukinira Real Madrid yaba atandukanye n’uwo baheruka kubona mu ikipe y’igihugu ya Brazil, cyane cyane ku bijyanye n’ibishushanyo byari ku mubiri (tattoos) we, imiterere y’isura n’amatwi kuko bagenda bibegereranya na we wa mbere (Before and After).

Bashyira amafoto atandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakayagereranya, bavuga ko agaragaza itandukaniro rinini nyamara bamwe bakirengagiza ko amafoto ashobora gutandukana bitewe n’uko yafashwe, urumuri, uko umuntu ahagaze imbere ya kamera, guhindurwa kw’amafoto cyangwa impinduka umuntu ashobora kuba yaragize ku isura nk’uko bishimangirwa n’abatemeranya nabo.

VINICIUS YAVUZE KU MPINDUKA Y’ISURA YE

Vinicius ubwe yigeze gusobanura ko yakoze ibizwi nka ‘facial harmonization’, ibintu bishobora gutuma isura igaragara mu buryo butandukanye n’uko yari imeze mbere.
Nubwo yabisobanuye, bamwe mu bakwirakwiza amakuru y’uko yapfuye agasimbuzwa undi ntibabyemeye, ahubwo bakomeza kuvuga ko ari umuntu wasimbujwe.

Bivugwa ko kandi impamvu nyamukuru yatumye asimbuzwa ari ukugira ngo ibigo by’abaterankunga n’abo yamamariza bikomeze amasezerano byari bifitanye na we.

IBIHUHA BYONGEYE GUHUZA VINICIUS N’UMUPFUMU WO MURI BRAZIL

Iyi nkuru kandi yaje guhuza n’amagambo yavuzwe n’umuntu wo muri Brazil uzwi nka Vó Bahiana, wigeze kuvuga mu gihe cy’Igikombe cy’Isi ko Vinicius na Neymar bazashimutwa n’ibiremwa byo mu isanzure.

Iryo sebenya ntiryabaye impamo, ariko ryongeye kuvugwa nyuma y’uko ibihuha bishya kuri Vinicius bitangiye gukwirakwira.

Mu by’ukuri, Vinicius Junior aracyakina muri Real Madrid, kandi nta gihamya cyizewe cyatanzwe cyemeza ko yaba yarasimbujwe undi muntu usa na we. Ibyo bivugwa ku mbuga nkoranyambaga bikomeje gufatwa nk’ibihuha bidafite gihamya.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize