Umuyobozi wa Ferwafa DR Shema yarekuwe ariko ntiyemerewe kongera kuyiyobora
Imikino

Umuyobozi wa Ferwafa DR Shema yarekuwe ariko ntiyemerewe kongera kuyiyobora

ADAM Yannick2026 Nzeri 236 min gusoma
Umuyobozi wa Ferwafa DR Shema yarekuwe ariko ntiyemerewe kongera kuyiyobora
Sanga:
writer.umunsi.com

Nyuma y'umwaka umwe yaramaze atorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (Ferwafa) . Yakatiwe igifungo cy'amezi atandatu asubitswe bihita bimwambura uburenganzira bwo kuba yaba Umuyobozi muri icyo gihe.

Umuyobozi wa Ferwafa Dr Shema Fabrice yo gufungwa ashinjwa gutanga sheke zitazigamiye ndetse akemera icyaha yakatiwe igihano cy'igifungo cy'amezi atandatu (6) asubitswe.

DR Shema Fabrice yafunzwe tariki 11 Kanama 2026 akaba yafunguwe tariki 22 Nzeri 2026,akaba yaramazebukwezi n'iminsi 11 afunzwe.

DR Shema Fabrice yarekuwe

DR Shema Fabrice yarekuwe

Muri ferwafa yafunzwe habura  iminsi 19 ngo yuzuze umwaka kuko yatowe tariki 30 Kanama 2025.

Nyuma yo gufungurwa n'iki gikurikiraho?

N'iki itegeko ryo mu Rwanda rivuga ku Muyobozi w'ishyirahamwe ry'imikino mu Rwanda wakatiwe igifungo cy'amezi atandatu?

Iyo umuntu yayoboraga ishyirahamwe ry'imikino mu Rwanda (nka FERWAFA, muri Football, FRVB muri Volley,  FERWABA muri Basketball) maze gukatirwa igifungo cy'amezi 6 (n'ubwo cyaba gisubitswe), ntabwo aba agishoboye cyangwa gukomeza kuyobora iryo shyirahamwe kandi ahita yeguzwa cyangwa agasimburwa.

DR Shema Fabrice ntiyemerewe kongera kuyobora Ferwafa nyuma y'umwaka umwe yaramaze atorewe kuyiyobora

DR Shema Fabrice ntiyemerewe kongera kuyobora Ferwafa nyuma y'umwaka umwe yaramaze atorewe kuyiyobora 

N'ubwo amashyirahamwe y'imikino atari ibigo rwagati bya Leta (ahubwo ari imiryango itegamiye kuri Leta – NGOs/Associations), agengwa n'amategeko abiri akomeye atuma uwo muyobozi ahita atakaza umwanya we.

Itegeko rya mbere (1).

 Amategeko Shingiro y'Amashyirahamwe (Statuts).

Amashyirahamwe yose y'imikino mu Rwanda afite amategeko abagenga (Statuts) ahuzwa n'amategeko ya FIFA, FIBA, cyangwa FIVB ndetse n'Ishyirahamwe rya Olempike mu Rwanda (RNOSC). Muri aya mategeko, harimo ingingo ihamye ivuga Kutarangwaho n'icyasha (Integrité/Eligibility Criteria).

Umuntu wese uri muri Komite Nyobozi agomba kuba afite urupapuro rw'amateka mpanabyaha (Casier Judiciaire) ryera ritariho icyaha.

Iyo umuyobozi ahamijwe icyaha n'urukiko, ndetse n'ubwo igifungo cyaba kigize Sursis (gisubitswe), biba bivuze ko icyaha kimuhama kandi cyanditswe mu gitabo cy'amakosa ye. 

Ibi bimwambura "ibyangombwa by'ubudahemuka" (Integrité) bikamukuraho icyizere cyo guhagararira umuryango, bigahita bituma ahagarikwa burundu.

Itegeko rya kabiri(2) 

N'itegeko Rishya riri Kugenga Imiryango Itegamiye kuri Leta (NGO Law). 

Nyuma y'ihamagarirwa ry'ihanisha n'ihuzwa ry'amategeko ashingiye ku itegeko rigenga imiryango itegamiye kuri Leta ryo mu Rwanda, umuntu wese wakatiwe igifungo cy'amezi 6 cyangwa kurenza ntabwo aba agifite uburenganzira bwo kwandikwa cyangwa gukora nka komiseri cyangwa umuyobozi w'umuryango utegamiye kuri Leta (NGO/Asbl).

 Ingero n'Icyerekezo ku mupira w'amaguru n'imikino muri iki gihe. 

Mu mategeko agenga amatora n'imyitwarire (Electoral & Disciplinary Codes) ya FERWAFA cyangwa andi mashyirahamwe, iyo urubanza rwabaye ndakuka umuyobozi agakatirwa icyaha (Ubunyamabanga Bukuru bw'iryo shyirahamwe buhita butumiza Inteko Rusange Idasanzwe (Extraordinary General Assembly) kugira ngo hatorwe undi muyobozi usimbura ucyuye igihe ku bw'impamvu z'urukiko cyangwa kwegura ku nguvu z'amategeko.

Umwanzuro

Ntabwo ushingira gusa ku kuba afunzwe muri gereza cyangwa ari hanze; ahubwo ushingira ku kuba urukiko rwamuhamije icyaha kikandikwa mu mateka ye, ibyo bikamwambura uburenganzira bw'ubudahemuka n'icyizere bigenderwaho mu miyoborere y'imikino mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Nk'uko ayo metegeko abiri abivuga yambura DR Shema Fabrice uburenganzira bwo gukomeza kuyobora Ferwafa. Bivuze ko hagomba kuzaba amatora yo ku musimbura nk'uko amategeko abiteganya.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho ibyo yaramaze kugeraho mu gihe cy'umwaka yaramaze k'ubuyobozi bwa Ferwafa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize