Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Imikino

Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 43 min gusoma
Umutoza w’Ikipe ya DR Congo yemeye ko batsinzwe na Uganda
Sanga:
writer.umunsi.com

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Sébastien Desabre, yavuze ko yemeye gutsindwa na Uganda, ashimangira ko umukino wa gicuti wabahuje wari ugamije cyane kureba ubushobozi bw’abakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu.

DRC yatsinzwe na Uganda Cranes ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukwakira 2026.

Nyuma y’umukino, Desabre yavuze ko abakinnyi n’abatoza bagomba kwakira ibyavuye mu mukino, bakagaruka mu myitozo bafite intego yo kunoza ibyo batakoze neza. Ati: “Turemera ko twatsinzwe, kuko kwemera gutsindwa ni ingenzi. Turasubira mu kazi kandi tuzagaruka ku wa Mbere twizeye ko tuzaba twarushijeho kuba beza.”

Desabre yavuze ko intego nyamukuru y’uyu mukino itari ugutsinda Uganda, ahubwo yari ukureba uko abakinnyi bashya bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu bitwara.
Yasabye ko aba bakinnyi bakiri bato bagirwa inama kandi bagahabwa umwanya wo kumenyera gukina ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Aba ni abakinnyi bashya, ni ubwa mbere bamwe muri bo bakiniye muri Afurika, kandi ni na bo bakiri bato kurusha abandi. Tugomba gutuza kugira ngo twitegure umukino utaha.”
Desabre yavuze ko nyuma y’iyi mikino bazafata imyanzuro ku bakinnyi bazitabira imikino iteganyijwe mu Gushyingo, ashimangira ko DR Congo ifite ikipe ikomeye n’abakinnyi benshi bashoboye.

N’ubwo yavuze ko intego nyamukuru yari ugusuzuma abakinnyi, Desabre yemeye ko atishimiye uko ikipe ye yitwaye muri uyu mukino.

Ati: “Biragaragara ko ugereranyije n’uko twashoboye gukina uyu munsi, atari byo twari twiteze. Hazaba undi mukino, tuzareba niba bamwe mu bakinnyi bazamura urwego rw’imikinire.”

Umutoza w’Abanyekongo yavuze ko yizeye ko mu mukino wa kabiri, abakinnyi bashya bazagaragaza ubushobozi bwabo. RDC yatsinzwe na Uganda ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wabereye i Johannesburg ku wa 2 Ukwakira 2026.

Umukino wa kabiri w’iyi mikino ibiri ya gicuti uteganyijwe ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026.

Desabre yavuze ko nyuma y’iyi mikino, abatoza bazasesengura ibyabaye muri iyi gahunda y’imyitozo, mbere yo gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazitabira imikino mu Gushyingo mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2027.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize