Umutoza wa APR FC yavuze ku mpamvu zatsinze ikipe ye imbere ya Al Hilal SC
Imikino

Umutoza wa APR FC yavuze ku mpamvu zatsinze ikipe ye imbere ya Al Hilal SC

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 113 min gusoma
Umutoza wa APR FC yavuze ku mpamvu zatsinze ikipe ye imbere ya Al Hilal SC
Sanga:
writer.umunsi.com

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yatangaje ko mu gutsindwa na Al Hilal SC ibitego 2-0 byatewe ahanini n’ubwoko bw’umupira bakinnye, avuga ko wari woroshye ugereranyije n’uwo basanzwe bakoresha. Ibi yabivuze nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026. Muri uwo mukino, APR FC yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko ntibyayibyara umusaruro.

Taleb yavuze ko yabajije abakinnyi be icyatumye badashyira mu izamu amahirwe babonye, maze bamubwira ko umupira wakoreshejwe wabagiraga imbogamizi. Ati: “Iyo twaganiraga, bambwiye ko umupira wari woroshye cyane ugereranyije n’uwo tumenyereye. Ibyo nabyo byabaye imbogamizi, ariko hari n’ikibazo cyo kudahuza hagati y’abakinnyi.

” Uyu mutoza yanavuze ku cyemezo cyo kohereza umunyezamu Ishimwe Pierre gukorera imyitozo mu Intare FC, nyuma yo kunengwa cyane ku mukino banganyijemo na Bugesera FC ibitego 2-2. Yasobanuye ko byari mu rwego rwo kumuha umwanya wo kuruhuka mu mutwe no kongera kwiyubaka. Ati: “Twaganiriye twemeranya ko aruhuka icyumweru, kuko yari atangiye gutakaza icyizere bitewe n’uko yavugwagaho byinshi n’itangazamakuru ndetse n’abafana.

” Nyuma y’uyu mukino, APR FC yahise iva ku mwanya wa mbere isubira ku wa kabiri n’amanota 37. Al Hilal SC yahise ifata umwanya wa mbere, nubwo APR FC ifite imikino itatu itarakina. APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare 2026, yakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona, uzabera kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri n’igice.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize