Umuriro wongeye kubura kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wahuzaga APR FC na Musanze FC
Imikino

Umuriro wongeye kubura kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wahuzaga APR FC na Musanze FC

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 153 min gusoma
Umuriro wongeye kubura kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wahuzaga APR FC na Musanze FC
Sanga:
writer.umunsi.com
Mu mukino wahuzaga APR FC na Musanze FC kuwa 6 taliki 14 Werurwe 2026, Amashanyarazi yongeye kugira ikibazo muri Kigali Pelé Stadium aho yazimye igihe kigera ku minota 20. Mu gihe APR FC yiteguraga guhana ikosa ryari ryakorewe Memel Dao ku munota wa 27, Kigali Pelé Stadium yongeye kubura umuriro, amatara arazima buri wese agwa mu kantu hibazwa ibibaye. Ni amatara yazimye mu gihe iki kibuga cyari cyarahagaritswe ku kwakira imikino ya nijoro, kuko yarimo itunganywa mu buryo bwose harimo gukosora ibibazo by’amashanyarazi, amarangi n’ibindi. Iy Kigali Pelé Stadium kandi biteganyijwe ko izaberaho imikino ibiri yo mu Itsinda B ry’irushanwa rya gicuti ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ari yo FIFA Series 2026. Tariki ya 26 Werurwe, Aruba izakina na Macau, saa Saba n’Igice, naho Tanzania ikine na Liechtenstein, saa Kumi n’Igice. Iyi stade iberaho imikino myinshi Mujyi wa Kigali yaba iya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro, yaherukaga gukinirwaho umukino wo mu masaha y’umugoroba ku wa 8 Gashyantare, ubwo Police FC yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0, ariko na bwo amashanyarazi akagira ibibazo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize