Umunyezamu Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’Igihugu
Imikino

Umunyezamu Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’Igihugu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 213 min gusoma
Umunyezamu Kwizera Olivier yongerewe mu ikipe y’Igihugu
Sanga:
writer.umunsi.com
Kwizera Olivier usanzwe afatira ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitwara neza yongewe mu ikioe y’Amavubi, yitegura imikino ya FIFA Series 2026, asimbuye Ntwari Fiacre wagize ikibazo cy’uburwayi. Ubwo urutonde rw’abakinnyi bahamagawe ku wa Mbere w’iki cyumweru rwasohokaga, benshi batunguwe no kutabonamo Kwizera Olivier. Icyo gihe, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yari yasabye ko uyu munyezamu yongera ku rutonde. Gusa umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yari yagaragaje ko bidakwiye, ashingiye ku mpamvu zatanzwe n’umwungirije Eric Nshimiyimana. Nyuma y’ibiganiro byongeye kuba hagati y’impande zombi, byaje kwemezwa ko Kwizera Olivier yinjizwa mu bakinnyi bazitabira uyu mwiherero. Perezida wa FERWAFA yemeje ko habayeho ibiganiro n’umutoza, akemeza ko uyu munyezamu azitabira imyitozo. Yagize ati: “Naganiriye n’umutoza, aramureba, turongera turaganira. Umwiherero uzatangira ku wa Mbere, ndizera ko azaba arimo.” Imikino ya FIFA Series 2026 iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 z’uku kwezi. Amavubi ari mu itsinda A rizakinira kuri Stade Amahoro, hamwe n’ibihugu bya Estonia, Grenada na Kenya. Mu gihe itsinda B ririmo Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium. Iyi mikino izaba ari umwanya mwiza ku Amavubi wo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga ari imbere no gukomeza kongera ubushobozi bw’ikipe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize