
Umukobwa witwa Prakriti Malla ukomoka muri Nepal, yatunguye abantu benshi ku myaka ye 14 kubera uburyo yandikaga neza cyane, ku buryo inyandiko ye bamwe bayitiranyije n’iyacapwe na mudasobwa. Iyi mpano yatumye amafoto y’inyandiko ze akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2017, amumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nkuru yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi nyuma y'Uko Ku wa 24 Ukwakira 2026, ikinyamakuru The Times of India cyasohoye inkuru ivuga uburyo Prakriti Malla yatunguye abantu afite imyaka 14, ubwo inyandiko ye yasaga n’iyacapwe na mudasobwa. Ikinyamakuru LiveMint na cyo cyongeye kumuvugaho kuri uwo munsi. Ibi byatumye inkuru ye igaruka mu biganiro by’abakoresha imbuga nkoranyambaga
Prakriti Malla yari umunyeshuri mu mwaka wa munani w’amashuri yisumbuye mato (Grade 8) mu ishuri rya Birendra Sainik Awasiya Mahavidyalaya ryo muri Nepal, ubwo inyandiko ye y’amasomo yanditse mu Cyongereza yatangiraga gukurura abantu benshi .
Icyatangaje abantu si amagambo yari yanditse gusa, ahubwo ni uburyo buri nyuguti yari iteye, intera iri hagati y’amagambo n’iy’imirongo. Inyuguti ze zari zifite ishusho ihamye, kandi interuro zikurikirana ku murongo mu buryo busukuye cyane, ku buryo umuntu wabonaga urupapuro rwe bwa mbere yashoboraga gukeka ko rwacapwe na mudasobwa aho kuba rwaranditswe n’intoki.
Mu mwaka wa 2017, amafoto y’inyandiko za Prakriti yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, abantu benshi bagaragaza ko batangajwe n’uburyo yashoboraga kwandika inyuguti zisa kandi zitondekanye neza bene ako kageni.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje igitekerezo cy’uko uburyo yandikagamo bwashoboraga no guhindurwamo inyuguti zikoreshwa muri mudasobwa.
Icyakora, impano ye yari yatangiye kumenyekana no mu gihugu cye mbere y’uko amafoto ye agera ku rwego mpuzamahanga. Mu mwaka wa 2016, yari yaratangiye kwitabwaho muri Nepal kubera ubuhanga bwe mu kwandika.
Kuva icyo gihe, izina rye ryagiye rihuzwa n’imvugo igira iti “umukono mwiza kurusha iyindi ku isi”. Nubwo abantu benshi bakoresha ayo magambo bamushimagiza, nta gihamya ihagije igaragaza ko uwo mwanya yawuhawe binyuze mu marushanwa mpuzamahanga amugenera ku mugaragaro izina ry’uwandika neza kurusha abandi bose.
Mu Kuboza 2022, Prakriti yongeye kuvugwa mu nkuru mpuzamahanga nyuma yo kwandika intashyo yo kwifuriza ibyiza abayobozi n’abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y'Imyaka 51 y’umunsi w’ubumwe bw’icyo gihugu.
Yagejeje ubwo butumwa kuri Ambasade ya UAE muri Nepal, na yo ishyira ku mugaragaro ubutumwa bushima ubuhanga bwe mu kwandika. Ibi byatumye impano ye yongera kugera ku bantu benshi, nubwo hari hashize imyaka myinshi amafoto y’inyandiko ze akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga.
Inkuru ya Prakriti Malla igaragaza ko impano umuntu afite ishobora kumufungurira amarembo y’amahirwe, nubwo yaba itandukanye n’izikunze kwitabwaho cyane muri iki gihe.
Mu gihe abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bagenda barushaho gukoresha telefoni na mudasobwa mu kwandika no guhanahana amakuru, urugero rwa Prakriti rugaragaza ko kwandika neza n’intoki bigifite agaciro.
Kwandika mu buryo busukuye bisaba kwihangana, kwitoza no kwita ku tuntu duto, harimo uko inyuguti ziteye, uko amagambo atandukanijwe n’uko imirongo itondekwa. Ibyo ni ibintu umunyeshuri wese ashobora kunoza binyuze mu myitozo ihoraho.
Iyi nkuru kandi iributsa abantu ko mu isi irushaho gutezwa imbere n’ikoranabuhanga, ubuhanga bwa muntu bukomeza kugira agaciro kandi bushobora gutangaza abantu benshi, kabone n’iyo bwaba bushingiye ku bintu bisa n’ibisanzwe.















