
Padiri Giannicola Maria Simone wo mu mujyi wa Milan, mu Butaliyani, yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, asubiza umwe mu rubyiruko rwari mu mvururu ikimenyetso cy’igitutsi kizwi nka middle finger ku wa 17 Ukwakira 2026, ubwo imvururu zari zakomeje mu mujyi rwagati.
Amashusho agaragaza uyu mupadiri w’imyaka 65 ahagaze imbere ya Kiliziya ya Sant’Alessandro di Zebedia, aho yari mu gihe urubyiruko rwanyuraga muri ako gace rwari mu mvururu. Ubwo umwe mu basore yamwerekaga urutoki rwo hagati, na we yamusubije mu buryo nk’ubwo.
Ibyo byatumye amashusho ye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu batandukanye bagira icyo bavuga ku myitwarire ye n’inshingano z’abayobozi b’amadini mu gihe cy’imvururu
Gusa Padiri Giannicola Maria Simone hari icyo yabivuzeho;Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Corriere della Sera, Padiri Giannicola Maria Simone yasobanuye uko ibyabaye byagenze, avuga ko yari imbere ya kiliziya ubwo yakinguriraga abakerarugendo bari bari muri ako gace mugihe cy'Imyigaragambyo maze igihe umwe mu rubyiruko yamukoreraga icyo kimenyetso Nawe amusubiza muri ubwo Buryo Uyu mupadiri yavuze ko yamusubije atagamije guteza urugomo cyangwa kongera uburakari bwari busanzwe buri muri ako gace.
Ku bijyanye no kuba yaba yicuza ibyo yakoze, padiri yavuze ko atabona impamvu yo kuvuga ko yicuza, ashingiye ku kuba atarigeze akubita uwo muntu cyangwa ngo amugirire nabi ku mubiri.
Yongeyeho ko amaze imyaka myinshi akorana n’urubyiruko, bityo ko rimwe na rimwe yumva ari ngombwa kurwereka ko rugomba kwitondera ibikorwa byarwo. Icyakora, yemeye ko atari gukora icyo kimenyetso iyo aba atari mu bihe by’izo mvururu.
Mbere y’uko ayo mashusho akwirakwira, uyu mupadiri yari yafashije abantu bari bahunze imvururu, barimo ba mukerarugendo n’abandi baturage, abemerera kwinjira muri kiliziya kugira ngo babone aho bikinga.
Yasobanuye ko ubwo yabonaga abantu bahunga, yafunze imiryango ya kiliziya nyuma yo kubinjiza imbere, kugira ngo bategereze ko umutekano ugaruka.Ibi byatumye inkuru ye itagarukira gusa ku kimenyetso cy’igitutsi yakoreye umwe mu rubyiruko, ahubwo inibanda ku gikorwa yakoze cyo gufasha abantu bari mu kaga.
Ibyabaye imbere ya kiliziya byabereye mu gihe Milan yari yibasiwe n’imvururu zirimo kwangiza imitungo, gusahura amaduka no guhangana n’inzego z’umutekano.
Nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press (AP) byabitangaje, izo mvururu zatumye abantu bagera kuri 50 batabwa muri yombi, barimo abasaga 30 bari batarageza ku myaka y’ubukure. Abapolisi barenga 100 na bo bakomeretse mu bikorwa by’urugomo byabaye muri ako gace.
Nyuma y’izo mvururu, Guverinoma y’u Butaliyani iyobowe na Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni yemeje ingamba zikaze z’umutekano.Muri izo ngamba harimo kohereza abasirikare 500 bo kongera ingufu mu mutekano wa Milan, gukaza ibihano ku bantu bagira uruhare mu bikorwa by’urugomo no guteganya ko ababyeyi bashobora kuryozwa ibyangijwe n’abana babo. Izo ngamba zigomba gukurikiza inzira ziteganywa n’amategeko kugira ngo zishyirwe mu bikorwa burundu.
Amashusho ya Padiri Giannicola Maria Simone yabyukije impaka ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi b’amadini mu bihe by’umutekano muke n'Indangagaciro zikwiriye Umukristo muri Rusange.Hari abibanda ku kuba yarahaye ubuhungiro abantu bahungaga urugomo, abandi bakibaza niba gusubiza umuntu ikimenyetso cy’igitutsi bihuye n’inshingano z’umupadiri.
Icyakora, mu kiganiro yagiranye na Corriere della Sera, uyu mupadiri yashimangiye ko atari agamije gukoresha urugomo, kandi ko atigeze akubita umuntu.Ku rundi ruhande, yabwiye icyo kinyamakuru ko imyitwarire y’urubyiruko ruri mu mvururu ishobora kuba igaragaza ikibazo kirenze ibikorwa by’abantu bake. Yagaragaje impungenge ku rubyiruko, avuga ko abantu bakuru bakwiye gutekereza ku ruhare rwabo mu kururera no kurufasha kugira uruhare rwiza muri sosiyete.
Ibyabereye i Milan byongeye kugaragaza uburyo amashusho y’akanya gato ashobora gukwirakwira ku isi hose, cyane cyane iyo agaragaza umuntu ufite inshingano mu muryango asubiza mu buryo butavugwaho rumwe. Nubwo Padiri Simone avuga ko atari agamije urugomo, igikorwa cye cyakomeje guteza impaka ku mipaka iri hagati yo kwirwanaho mu magambo, imyitwarire bwite n’inshingano zo gutanga urugero rwiza.















