
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.
Iyi nyubako iherereye mu gace ka Eastleigh Ku muhanda KN 9 ST,hamwe mu hantu hakorerwa ubucuruzi bwinshi, Yahirimye ahagana saa saba z'amanywa, ku isaha yaho .
Amakuru yatangajwe n'ibitangazamakuru byo muri Kenya avuga ko iyo nyubako yari ifite amagorofa agea kuri 13 ariko umubare wayo uratandukana bitewe n'inkuru zatangajwe nibinyamakuru byo muri Kenya.
Nyuma y'uko iyi nyubako iguye, abatabazi n'inzego z'umutekano bahise batangira ibikorwa byo gushakisha abantu bashobora kuba bagwiriwe n'iyi nyubako.
Amakuru yatangajwe na Associated Press avuga ko nibura umugore umwe wari uri hafi y'inyubako ubwo yagwaga yarokowe akajyanwa kwa muganga. Icyakora, umubare nyawo w'abantu bari bakiri munsi y'iyi nyubako n'uw'abapfuye wari nturemezwa mu makuru ya Televiziyo y'igihugu
Impamvu nyayo yateye iyi nyubako guhirima ntiramenyekaka,Gusa Guverineri wa Nairobi, Johnson Sakaja, yatangaje ko inyubako yari yarahawe uruhushya rwo kubakwa, ariko itari ifite icyemezo cyemerera abantu kuyituramo cyangwa kuyikoreramo ibikorwa bisanzwe (occupancy certificate). Ibi byateje ibibazo ku buryo igenzura ry'umutekano w'inyubako ryari ryakorwaga.
Ibikorwa byo gushakisha ababa bagwiriwe n'iyo nyubako biracyakomeje, mu gihe inzego zibishinzwe zakoraga iperereza ku cyaba cyarateye guhirima n'imyubakire yayo muri rusange.














