
Los Angeles, Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umuraperi w’icyamamare Jay-Z yasoreje ibitaramo bye byiswe “Jay-Z 30” kuri Stade ya SoFi i Los Angeles, aho yahuriye k'urubyiniro n’abaraperi b’ibyamamare barimo Dr. Dre, Snoop Dogg na Too Short.
Iki gitaramo cyasize amateka cyari umusozo w’urukurikirane rw’ibitaramo byizihiza imyaka 30 Jay-Z amaze mu ruganda rwa muzika, aho yongeye kwibutsa abakunzi be urugendo rwe, indirimbo zakunzwe n’uruhare yagize mu guteza imbere umuziki wa hip-hop ku rwego mpuzamahanga.
Mu gitaramo cyo ku wa Gatandatu, Dr. Dre na Snoop Dogg bagaragaye ku rubyiniro baririmbira hamwe indirimbo zabo zakunzwe cyane, zirimo “Nuthin’ but a ‘G’ Thang,” “Still D.R.E.” na “California Love.” Too Short nawe yaritimbanye na Jay-Z indirimbo “Blow the Whistle,” mu rwego rwo guha icyubahiro umuziki ukomoka mu karere ka Bay Area muri Leta ya California.
Nubwo abashyitsi bari kuri urwo rubyiniro batari benshi ugereranyije n’ibindi bitaramo bya Jay-Z, igitaramo cyibanze cyane ku buhanga bwe, indirimbo ze n’uburyo amaze imyaka myinshi ahuza ibihe bitandukanye by’umuziki we.
Mu myaka 30 amaze mu muziki, Jay-Z yabaye umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhuza hip-hop n’indi mico ya muzika ikunzwe ku isi. Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zakunzwe, album zakunzwe cyane no mu bikorwa by’ubucuruzi byamugize umwe mu bantu bakomeye mu myidagaduro.
Iki gitaramo cyagaragaje ko umurage w’umuhanzi utashingira gusa ku ndirimbo nshya asohora, ahubwo ko unashingira ku ndirimbo yakoze mu myaka yashize, uruhare yagize mu iterambere ry’umuziki n’ingaruka yagize ku bahanzi bamukurikiye.
Mu gihe amaze igihe kinini adasohora album nshya, hari ibihuha byagiye bivugwa ku mushinga mushya w’indirimbo ze.
Mu gusoza igitaramo, Jay-Z yakanguriye abari aho kujya basesengura amakuru bumva, cyane cyane mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rikomeje gutera imbere.
Yavuze ko abantu bakwiye kugenzura neza ibyo bibonera n’ibyo bumva, aho kwemera ibyo babwirwa byose ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi yabivuze mu gihe hari ubutumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko Stade ya SoFi itari yuzuye kuko amatike menshi yari yatanzwe ku buntu.
Jay-Z yagaragaje ko abantu bakwiye gushishoza no kugenzura amakuru mbere yo kuyemera, yibutsa ko ikwirakwizwa ry’amakuru agamije kuyobya abantu ryari risanzweho, ariko ko ikoranabuhanga rigezweho ryatumye rishobora gufata indi ntera.
Muri icyo gitaramo, Jay-Z yaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye by’umwuga we, zirimo “99 Problems,” “Empire State of Mind,” “Hard Knock Life (Ghetto Anthem),” “Dirt Off Your Shoulder” na “Public Service Announcement.”
Yasoje urugendo rwe ku rubyiniro aririmba “Encore,” ashimangira ubutumwa bwe bwo gushishikariza abafana kwizera ibyo biboneye no kujya basesengura amakuru.
Ese Jay-Z yaba azagaragara mu gitaramo cya Super Bowl?
Nubwo uruhererekane rw’ibitaramo “Jay-Z 30” rwarangiye, haracyari ibibazo ku mishinga ye itaha. Mu byo abakunzi b’umuziki bakomeje kwibaza harimo niba azasohora album nshya cyangwa niba ashobora kuzaririmba mu gitaramo cyo hagati mu mukino wa nyuma wa shampiyona ya NFL, kizwi nka Super Bowl Halftime Show.
Igitaramo cya Jay-Z i Los Angeles cyabaye umwanya wo kwizihiza imyaka 30 amaze mu muziki, kwibuka indirimbo ze zakunzwe no kwerekana ko umurage w’umuhanzi ushobora gukomeza kugira agaciro nubwo yaba amaze igihe adasohora album nshya.















