Burundi First Lady Angelina Ndayishimiye yahakanye iby'inkuru  y'Igisokizo Cyarikoroje.
Inkuru y'umunsi

Burundi First Lady Angelina Ndayishimiye yahakanye iby'inkuru y'Igisokizo Cyarikoroje.

Sammyart User2026 Ukwakira 265 min gusoma
Burundi First Lady Angelina Ndayishimiye yahakanye iby'inkuru  y'Igisokizo Cyarikoroje.
Sanga:
writer.umunsi.com

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, yahakanye amakuru yavugaga ko igisokozo cye cyateje impagarara ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Melchior Ndadaye, mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

Ibi yabivuze ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga n'Itangazamakuru  agarutse avuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yari yitabiriye inama ya Abu Dhabi Health Summit.

Mu kiganiro yatanze yahinyuje amakuru ajyanye n'Ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa Ku mbuga nkoranyambaga no mubinyamakuru.

First Lady Angelina Ndayishimiye

First Lady Angelina Ndayishimiye 

Yagize ati" Ikibazo Kigezweho kubantu bimburamukoro bamwe batunzwe no gusarura bakuye mukinyoma,Uti Icyo gisokozi bavuga nanjye ntacyo nzi,Murabonako na Agasakoshi kanjye ngafite aha nta numwe wagakozemo ngo arebe ibirimo Kandi icyinezeje nuko ,Icyo gisokozo cyivugwa mbona naha mwe mubimbajije muhari nicyo gituma nshima Abanyamakuru kuko mubaze ibintu muzi nka bigisha kugirango umuco utangwe kubantu baba batazi amakuru nyayo.

Yakomeje agira ati icyo gisokozo nacyibonye nkuko namwe mwabibonye ,Murabizu ko hari abantu batunzwe no gusakaza ibinyoma,Bakabeshye,ngirango baracyari muri ya migani yakera ngo "Udakwije ikinyoma nta sumira umwana" Iyo ni imigani y'igipagani twarenze,Twasezereye .Nibaza ko hacaga abantu benshi Kandi Ntushobora kuvuga ati abaciye hariya hirya ni abari kumwe na Nyakubahwa First Lady ,Cyangwa se yazanye ibi nibi,Yakomeje avugako amaze imyaka Irenga 12 akorana n'abakozi bo kukibuga cy'Indege ko atayobewe icyemewe n'ikitemewe ati Si ibintu umuntu yavugako bifite ishingiro,Ati iyo bavuze njye abantu Bose baza bashaka kureba ngo barondere amaramuko.

Ibi byateje impaka kuba President w'Uburundi na First Lady Angelina Ndayishimiye nta ndege bagira yigenga,Ibyo bigatuma batega indege rusange.

Ni nyuma y'Uko Kuwa 18 Ukwakira 2026, iyi nkuru yavuzwecyane mu Barundi ku bakoresha imbuga nkoranyambaga Uti igisokozo cy’umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha cyirukaniahije abantu iyi nkuru Yahawe uburemere budasanzwe bitewe n’amatangazo ari guhuzwa na cyo.

Byavugwagako Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura tariki ya 12 Ukwakira, ubwo umugore wa Ndayishimiye yari agiye gufata urugendo, yerekeza i Dakar muri Sénégal.Kumakuru yaturukaga i Bujumbura avuga ko ubwo Angeline yerekezaga ku ndege avuye mu gice cyahariwe abayobozi bakuru, abashinzwe protocole ye bagiye kunyuza imizigo ye mu gice kinyuramo abagenzi basanzwe.

Ngo ubwo iyi mizigo yanyuzwaga mu cyuma (scanneur), cyagaragaje ko harimo igisokozo gifite ibyuma gisanzwe gikoreshwa n’abagore bafite umusatsi mwinshi.

Ayo makuru avuga ko umukozi waho yahise amenyesha umwe mu bashinzwe protocole ya Angeline ko iki gisokozo kidashobora kujya mu ndege, amusaba kugisiga aho, nyuma y’umwanya amusobanurira, yemera kugisiga.Tariki ya 13 Ukwakira bivugwa ko wari umunsi mubi cyane ku kibuga cy’indege, kuko iki gisokozo cyateje impagarara. Hari abakozi benshi bo mu nzego nkuru bahageze mu gitondo bashaka igisokozo ariko basanga uwakibitse atarahagera.

Kuko Ngo umukozi ukora kuri Scanner yarahamagawe, amenyeshwa ko igisokozo cy’umugore wa Perezida Ndayishimiye gikenewe cyane, ahagera bwangu, aragitanga ariko inkuru ntiyarangiriye aho.

Muri uwo muvundo kuwa 14 Ukwakira 2026, Perezida Ndayishimiye yirukanye Umuyobozi w’urwego rushinzwe indege za gisivili akaba n’Umuyobozi w’Ikibuga cy’Indege cya Bujumbura, Lt Col Gervais Harerimana, wari umaze umwaka mu nshingano.

Lt Col HARERIMANA yasimbujwe Cpt Muvukanyi Steve, ariko impamvu yo kwirukanwa k’uyu muyobozi ntigaragara mu cyemezo cya Perezida Ndayishimiye, ahubwo bisobanurwa ko cyashingiye ku busabe bwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo n’Ubwikorezi, Egide Nijimbere.

Ku wa 19 Ukwakira, abakozi batatu bashinzwe procole mu biro by’umugore w’Umukuru w’Igihugu na bo barahinduwe.

Alphonsine NDIZEYE wari umujyanama muri protocole ya Leta yasimbujwe Ines NSHIMIRIMANA,U wari umujyanama muri tekiniki ishinzwe igenamigambi mu biro by’umugore w’Umukuru w’Igihugu Ines NSHIMIRIMANA yasimbujwe William NDIHOKUBWAYO

Hari na NDIHOKUBWAYO wari umujyanama tekiniki ushinzwe imibereho myiza mu biro by’umugore w’Umukuru w’Igihugu yasimbujwe Alphonsine Ndizeye.

Hagati Aho Nubwo ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitahuzaga izi mpinduka n’inkuru y’igisokozo cya Angeline Ndayubaha, Abarundi benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bahamyaga ko bifitanye isano kugeza ubwo yabibajiweho,Icyakora ntiyasobanuye cyangwa ngo abazwe byimbitse Kubijyanye no kuba aba bakozi barirukanywe igitaraganya.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Nyuma y'Iminsi 10 Gusa Virginia Fonseca Atandukanye na VINÍCIUs JÚNIOR  Yahise Ajya Murundi Rukundo.
Inkuru z'urukundo

Nyuma y'Iminsi 10 Gusa Virginia Fonseca Atandukanye na VINÍCIUs JÚNIOR Yahise Ajya Murundi Rukundo.

Umubano w’urukundo wahuje umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Vinícius Júnior, n’umunyamideli akaba n’umushoramari w’imbuga nkoranyambaga ukomoka muri Brazil, Virginia Fonseca, wongeye kuba inkuru ivugisha benshi nyuma y’uko bombi batandukanye mu Ukwakira 2026 agahita asubirana n'umugabo babyaranye Zé Felipe, nyuma y’uko bari bongeye kwiyunga mu mezi yari yabanje.

Sammyart Useramasaha 1 yashize
Umukobwa wo muri Nepal yatunguye isi kubera umukono we wari umeze nk’uwanditswe na mudasobwa,
Hanze

Umukobwa wo muri Nepal yatunguye isi kubera umukono we wari umeze nk’uwanditswe na mudasobwa,

Umukobwa witwa Prakriti Malla ukomoka muri Nepal, yatunguye abantu benshi ku myaka ye 14 kubera uburyo yandikaga neza cyane, ku buryo inyandiko ye bamwe bayitiranyije n’iyacapwe na mudasobwa. Iyi mpano yatumye amafoto y’inyandiko ze akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2017, amumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Sammyart Useramasaha 1 yashize
Asake Yafashwe n'amarangamutuma nyuma yogusoza Tour Ye I Paris.
Imyidagaduro

Asake Yafashwe n'amarangamutuma nyuma yogusoza Tour Ye I Paris.

Mu marangamutima Menshi nyuma y'Urugendo rw’ibitaramo rwari rugamije kumenyekanisha album ye nshya M$NEY, rwasorejwe i Paris mu Bufaransa ku wa 24 Ukwakira 2026.

Sammyart Useramasaha 18 yashize
Jay-Z Yasoreje Ibitaramo bya “Jay-Z 30” i Los Angeles .
Imyidagaduro

Jay-Z Yasoreje Ibitaramo bya “Jay-Z 30” i Los Angeles .

Los Angeles, Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umuraperi w’icyamamare Jay-Z yasoreje ibitaramo bye byiswe “Jay-Z 30” kuri Stade ya SoFi i Los Angeles, aho yahuriye k'urubyiniro n’abaraperi b’ibyamamare barimo Dr. Dre, Snoop Dogg na Too Short.

Sammyart Useramasaha 18 yashize
‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze  mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video
Iyobokamana

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video

‎Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart Useriminsi 1 yashize